skol
fortebet

REG BBC ikomeje kwiyubaka nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona

Sponsored Ad

skol

• REG BBC ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi bakomeye ahoy amaze kwibkaho abasore 3 bakomeye.
• Shyaka Olivier watsinze,Kaje Elie na Nkurunziza Walter bamaze gusinyira REG BBC

Ikipe ya REG BBC y’umukino wa Basketball ikomeje kwiyubaka bikomeye ndetse no gusenya amakipe bahanganye dore ko imaze kugura abakinnyi batatu bakomeye hano mu Rwanda barimo 2 yakuye mu ikipe ya Patriots basanzwe bahangana .

Iyi kipe iheruka gusezerera abatoza bayo barangajwe imbere n’umutoza mukuru Bahufite John,yamaze gutangaza ko yaguze abasore 3 barimo Shyaka Olivier watsinze amanota menshi mu mwaka w’imikino ushize ubwo yakiniraga Espoir BBC,Kaje Elie na Nkurunziza Walter bombi bakiniraga Patriots BBC.

Iyi kipe yatwaye shampiyona ubushize,irashaka gukomeza kuba mpatse amakipe kuko aba baje biyongera ku bihangange byayo Ngandu Bienvenu,Kami Kabange na Mukengerwa Benjamin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa