skol

Robertinho yijeje ikintu gikomeye abakunzi ba Rayon Sports

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves de Calmo yabwiye abafana ko nubwo batsinzwe na USM Alger,bagifite amahirwe yo gukomeza muri ¼ ndetse azakora ibishoboka byose mu mikino 3 isigaye akabashimisha.

Uyu mutoza umaze igihe gito muri Rayon Sports yasabye abafana kudacika integer ndetse bakwiriye kwizera ko ikipe yabo ikiri mu irushanwa ndetse igifite amahirwe yo kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports ihanza amaso imikino 3 isigaje mu itsinda D

Yagize ati “Twakoze amakosa mu bwugarizi bituviramo gutakaza amanota gusa turacyari mu irushanwa.Turacyafite amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kandi nibyo tugiye gushyiramo ingufu mu mikino 3 dusigaranye.

Rayon Sports ifite amanota 2 mu mikino 3 imaze gukina muri CAF Confederations Cup aho umukino ukurikira izerekeza muri Algeria gukina na USM Alger.

Roberto Oliveira Goncalves de Calmona Rayon Sports barerekeza I Rubavu gukina na Marines FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro basabwa kwitwaramo neza kugira ngo baakomeze mu cyiciro gikurikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa