skol
fortebet

Ronaldinho yatangaje umukinnyi yifuza ko Barcelona yasimbuza Neymar

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

• Ronaldinho yatangaje ko akunda imikinire ya Philippe Coutinho
• Ronaldinho yavuze ko ubuhanga Coutinho afite bwamufasha guhita yinjira neza mu mikinire ya FC Barcelona

Sponsored Ad

Umwe mu banyabigwi b’ikipe ya Barcelona na Brazil Ronaldinho yatangaje ko byamushimisha ikipe yakiniye FC Barcelona isinyishije Philippe Coutinho ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.

Uyu musore yabitangarije ikinyamakuru Skysports cyo mu Bwongereza aho yavuze ko ubuhanga abonamo uyu musore ukina hagati asatira bwafasha ikipe ya FC Barcelona ndetse yizeye ko uyu musore na Neymar bazafasha Brazil gutwara igikombe cy’isi umwaka utaha mu Burusiya.

Yagize ati “Nzishima cyane nimbona Coutinho ufite ubuhanga budasanzwe yambaye umwambaro nambaye imyaka myinshi.Ndemera ndashidikanya ko ubuhanga afite bwamufasha kwinjira neza mu mikinire ya FC BarcelonaNkunda cyane uko akina kandi ubuhanga bwe na Neymar buzafasha Brazil mu gikombe cy’isi umwaka utaha.”

Ibi uyu mugabo yabitangaje ubwo yari mu Bwongereza aho yari yaje kureba umukino wa gicuti Brazil yanganyije n’Ubwongereza 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa