skol
fortebet

Rutahizamu Sadio Mane yongeye kwicisha bugufi bikora benshi ku mutima

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool n’igihugu cya Senegal akomokamo yongeye gukora abantu ku mutima ubwo yangaga gutererana umukozi w’ikipe y’igihugu amufasha kwinjiza amapaki y’amazi mu modoka mu gihe abandi bari bigendeye.

Sponsored Ad

Mane waherukaga kuvugwa cyane ubwo yagaragaraga ku musigiti asengeraho mu Bwongereza ari gukora isuku mu bwiherero,yagaragaye atwaza amazi umukozi w’ikipe y’igihugu bayakura mu modoka y’ikipe y’igihugu ubwo bari bagiye mu mukino.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abakinnyi ba Senegal bose bari gusohoka mu modoka nta kintu bafite ariko Sadio Mane wasohotse nyuma yafashije uyu mukozi w’ikipe y’igihugu gutwara amazi yo kunywa yari menshi.

Nubwo igihe iyi video yafatiwe kitatangajwe,byagaragaye ko abakinnyi ba Senegal bari bagiye mu mwiherero wo kwitegura umukino ariko Sadio Mane we yirengagije izina afite afasha umukozi w’ikipe y’igihugu.

Iyi video ikimara gusakazwa na FutbolBible,yahise ikwiriakwizwa hirya no hino,ibihumbi byinshi by’abantu bishimagiza Sadio Mane kubera umutima wo kwicisha bugufi ahorana.

Mu minsi ishize Mane yatangaje ko atameze nka bamwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi bakayaguramo imodoka zihenze,amasaha ahenze,imikufi n’ibindi kuko we azi aho yavuye ndetse yifuza gufasha abakene bo mu gihugu cye.

Ibitekerezo

  • Oooooh, bravo Sadio Mané!! Imana Ikunda umuntu wicisha bugufi!! kandi kwicisha bugufi kwawe niko kuzatuma abantu bakubaha!!God bless you!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa