skol
fortebet

Rwarutabura yavunikiye ukuguru mu birori byo kwakira Rayon Sports [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umufana ukomeye wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yavunikiye mu birori byo kwakira ikipe ya Rayon Sports byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatanu taliki ya 20 mata 2018.

Uyu mufana uzwi cyane kubera ubuhanga afite mu kuvuza vuvuzela ndetse no kwisiga amarangi iyo Rayon Sports yakinnye,ntiyahiriwe n’ibirori byo kwakira ikipe akunda kuko yabivunikiyemo ukuguru kwe ku ibumoso.

Ntabwo turashobora kumenya icyatumye uyu mufana uzwi cyane avunika gusa amakuru atugeraho aravuga ko byaba byatewe n’agasembuye uyu mugabo yari yafashe.

Rwarutabura we na mugenzi we Nkundamatch ni bamwe mu bafana bazwi cyane mu mifanire ya hano mu Rwanda ndetse bajya babona abaterankunga babafasha kujya no hanze.

Kubera ubwinshi bw’abantu bari muri ibi birori,biravugwa ko hari umuntu wahasize ubuzima azize kugongwa n’imodoka.

Ibitekerezo

  • yoooo niyihangane. gusa arafana nfabarahiye, umurimo akoze ajyanamo imbaraga ze zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa