Umuhungu wa David Beckham yashinjwe gusambana na murumuna w’umukobwa bari mu rukundo
Yanditswe: Monday 04, Nov 2019
Umwana w’imfura wa David Beckham n’umugore we Victoria witwa Brooklyn arashinjwa gusambana na murumuna w’umukobwa bakundana muri iyi minsi witwa Hana Cross usanzwe ari umunyamideli.
David Beckham n’umugore we ngo bafite impungenge ko umuhungu wabo ari imfizi y’akarere kuko ngo akomeje gushinjwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batandukanye barimo abamuruta n’abana bato.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko uyu mwana wa Beckham witwa Brooklyn yaba yarakoranye imibonano mpuzabitsina n’uyu murumuna wa Hana Cross mbere y’uko batangira gukundana.
Gikomeza kivuga ko Brooklyn yatangiye gufatwa nk’umwana w’icyamamare, George Best witwa Calum Best wasambanye n’abakobwa batabarika.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Brooklyn yahuye n’uyu mukobwa witwa Lottie Moss ahita amukunda niko kumwiyegereza barasambana.
Umwe mu nshuti za Brooklyn yabwiye The Sun ati”Brooklyn afite ubuhanga budasanzwe mu gutereta abakobwa.Yiganye se umubyara mu gukurura abakobwa.Ntabwo akunda kwisanzura ku bantu ariko umubare w’ abakobwa amaze kuryamana nabo uratangaje.David na Victoria ntibabyishimye.”
Mu minsi ishize Brooklyn w’imyaka 20 yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Rita Ora gusa ngo ababyeyi be bahise bamutegeka kubivamo vuba na bwangu.
Brooklyn arashinjwa gusambanya murumuna w’umukunzi we
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *