Umutoza wa Argentine yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza mu gikombe cy’isi
Yanditswe: Friday 22, Jun 2018
Umutoza Jorge Sampaoli w’ikipe ya Argentina yatangaje ko impamvu ikomeye iri gutuma Lionel Messi atitwara neza mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya ari uko bagenzi be batariku rwego rwo hejuru ndetse batigeze bakora cyane.
Ibi Sampaoli yabitangaje nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Croatia mu mukino wa kabiri w’itsinda D ibatsinze ibitego 3-0 mu mukino Lionel Messi atigeze atera ishoti na rimwe rigana mu izamu cyangwa hanze yaryo kuko abasore ba Croatia bamunize karahava.
Sampaoli yavuze ko bagenzi ba Messi bari ku rwego rwo hasi
Yagize ati “kubera ubuhanga buke bw’abakinnyi ba Argentina,byatumye Messi atigaragaza.Messi ntiyashije kwigaragaza kubera ko bagenzi be batabashije gukorana nawe.Imbaraga zacu ni Leo,ariko ntitwabashije kumubona.Twashatse gukina nk’ikipe tukamuha imipira ariko abo twari duhanganye baduhagaritse.Birababaje Cyane.
Argentina iri mu mazi abira kuko Iceland ibashije kwitwara neza ishobora gutuma iki kigugu cyageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi giheruka gisezererwa mu matsinda nkuko byagenze 2002.
Argentina isiagaranye umukino umwe izakina na Nigeria gusa amahirwe yayo yo gukomeza ari hasi cyane kuko byose bizaterwa n’uko Iceland na Nigeria bazitwara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *