skol
fortebet

Umuvandimwe wa Paul Pogba yacanye umuriro mu binyamakuru kubera ibyo yatangaje kuri gahunda ya murumuna we yo kwerekeza muri Real Madrid

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umuvandimwe wa Paul Pogba witwa Mathias Pogba yavuze ko uyu mukinnyi wa Manchester United agifite gahunda yo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ndetse ngo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizarangira uyu musore yamaze kuyigeramo.

Kuwa 02 Nzeri uyu mwaka nibwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizafungwa ariyo mpamvu Mathias Pogba yatangaje ko mu kwezi gutaha azaba ari muri Real Madrid.

Yagize ati “Paul arashaka kugenda.Ntabwo yakora buri kimwe muri United.Umukinnyi Zidane abura ni Paul kandi ntabwo Florentino yananirwa kumusinyisha.Sinabizeza ko Paul azaguma muri Manchester United.kugeza kuwa 02 Nzeri ibintu biracyashoboka.Madrid ikeneye umupira mwiza n’ibyishimo Paul azana.”

Mu minsi ishize Paul Pogba yatangaje ko ashaka kujya gushakira ihangana ahandi ndetse ko nta mukinnyi numwe utifuza gukina muri Real Madrid.

Pogba wakinnye mu mukino United yanyagiye Chelsea FC ibitego 4-0 ndetse atangamo umupira wavuyemo igitego cya Rashford,yatangaje ko ahazaza he hakirimo ikibazo ndetse nawe ategereje uko bizagenda.

Manchester United yabwiye Real Madrid ko niba ikeneye Paul Pogba igomba kwishyura miliyoni 150 z’amapawundi kugira ngo imubone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa