skol
fortebet

Hatanzwe Buruse ku banyeshuli 20 bashaka kwiga muri Polonye(Poland)

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gifasha abanyeshuri gushaka amashuri yo hanze y’igihugu, Best World Link Group kiri gutanga amahirwe ku banyeshuli b’abanyarwanda barenga 20 kubona buruse zo kwiga muri Polonye zishyura ijana ku ijana kuri minerval n’icumbi.

Sponsored Ad

Abanyeshuri bemerewe gusaba izo buruse ni abagize amanota ari hejuru ya kuva ku manota 50 kuri 73 ku bize mu bigo bigengwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB).

Buruse zizatangwa mu masomo y’Ubucuruzi (Business), imicungire y’amahoteli (Hotel Management),Ubuvuzi bw’abantu (Medecine) harimo Ubuforomo na Farumasi.

Umuyobozi wa Best World link, Rukundo Charles Jyenani yavuze ko izo buruse zigenewe abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu 2019.

Ati “Turasahaka kumenyesha abana b’abanyarwanda, bakoze ibizamini muri 2019 by’amashuri yisumbuye muri REB. Tubafitiye buruse zo muri Polonye bisaba, abana bo muri REB kuba barabonye amanota 50 kuzamura”.

Mu gusaba buruse, umunyeshuri asabwa indangamanota z’imyaka itatu, iy’uwa Kane, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu y’amashuri yisumbuye, diplôme na pasiporo, ubundi akegera Best World Link aho ikorera kuri gare yo mu mujyi wa Kigali izwi nka Down Town, bakamufasha.

Abazatsindira kwigira kuri izo buruse bazatangira kwiga mu Ukwakira uyu mwaka.

Kuva mu 2017 ubwo Best World Link yatangiraga, imaze kohereza mu bihugu bitandukanye abanyeshuri barenga 300.

Uwakenera kugira ibindi amenya yakoresha telefoni, 0789460393 cyangwa cyangwa ubutumwa kuri whatsapp 0786576293. Ashobora no gukoresha email: [email protected] cyangwa agasura urubuga www.bestworldlink.co.uk.

Ibitekerezo

  • Gutangira gusaba ishuri niryari?

    Hazatekerezwe no kuri Buruse zahabwa abarimu bigishije aba bana nabo bongeere ubumenyi bwabo

    Nigute twabona buruse ? Hasabwa iki?

    Banyeshuri mwitonde.

    Kubibona bource muri Poland

    Ese ntuwushaka kwiga ata bourse akiyishurira

    I wish I could also be given the opportunity to get the scholarship and go study to Poland thankyou

    Nifuzanga konajy nahambwa amahirwe yo kubona buruce nkaba nakinga muri polonye murakoze

    Nishimiye ubu bufasha bwo gutanga buruse kuko binduh amahirwe twe nkabanyeshur tukab twabash gukomez amazhuri murakoze

    Nishimiye ubu bufasha bwo gutanga buruse kuko binduh amahirwe twe nkabanyeshur tukab twabash gukomez amazhuri murakoze

    Nifuza kwiga poland ark nasoje kaminuza 2016 ark amanota ndayafite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa