skol
Kigali

Ikibazo cy’abatuye Bannyahe ni ihurizo kuri Busingye, ava indi imwe na nyiri amazu basabwa kwimukiramo

Opinion   Yanditswe na: Ubwanditsi 27 April 2019

Hamaze iminsi havugwa ikibazo cyo mu midugudu ya Kibariro ya I, Kangondo ya I n’iya II mu kagali ka Nyarutarama aho hari abaturage barahiye ko batazimukira mu mazu bubakiwe mu Busanza n’umushoramali Denis Karera nk’ingurane y’ubutaka bwabo ashaka kubakaho amazu agezweho.


Denis Karera yabwiye Newtimes ko yahisemo kubakira abaturage kuko atari byiza ko bahabwa amafaranga, ngo bayapfusha ubusa ahubwo bagahita bajya kurema utundi tujagali.

Amazu yubakiwe abazimurwa, baramutse bayagiyemo, hakaba harimo abazafata inzu y’icyumba kimwe, ufashe inini agafata ifite ibyumba bibili n’uruganiriro.

Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo, ubu barafite ikibazo cyo kumvisha aba baturage ko bagomba kujya muri ariya mazu, hagiyeyo Minisitri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akiri Hon Kaboneka, hagiyeyo abasenateri bose birananirana ariko abaturage bo basaba ko itegeko ryakubahirizwa.

Ubusanzwe iyo ubwumvikane bunaniranye, hakurikizwa itegeko. Gukurikiza itegeko nabyo bisa n’ibigoye kuko bisaba ko abaturage bahabwa ingurane y;’amafaranga barimo basaba.

Amafaranga nayo akaba agoye kuko umushoramali yamaze kubaka, Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo bakaba bari abaturage bari kwanga kuyajyamo, kandi itegeko hari icyo ribemerera.

Itegeko riha Ubuyobozi ububasha bwo kwemeza ko igikorwa iki n’iki ari inyungu rusange ariko nanone rigaha uburenganzira abimurwa bwo guhabwa ingurane kandi yumvikanweho.

Minisiteri y’Ubutabera niyo mujyanama w’inzego za Leta n’ibigo biyishamikiyeho. Gusa nanone, Minisitiri w’Ubutabera, Jonson Busingye ni murumuna wa Denis Karera, Umushoramali wubatse ariya mazu.

Uburanira abatuye Bannyahe yari yareze atanyuze mu nzira zose z’ubuyobozi zisabwa mbere yo kugana inkiko asabwa gusubirayo. Ese kumvikana nibinanirana hagakenerwa inama ya Minijust, Minisitiri Busingje azabasha kurararama ashingire ku itegeko arenganure buri ruhande? Ni ihurizo kuri we!

Foto: Taliki 31/3/2018 Ubwo uwari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe n’Umushoramali Denis Karera bari gushyira ibuye ry’ifatizo ahubatse amazu abatuye "Bannyahe" bagomba kwimukiramo/Newtimes

Umva muri iyi Video byinshi kuri iki kibazo

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

 • Who are you?

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble FeyBaby

  None se abaganirijwe, bakemera,bakanasinya, uyu munsi bakaba baburana ko ingurane bahawe idahagije,nibo bari mu kuri?

  4 months ago
 • chat_bubble Gahozo

  Mujye mukomeza kudusesengulira ibibazo nkibi kuko bireze mu Rwanda aho inyungu z’umuntu iyo zigonganye n’inyugu z’abaturage abaturage babbigenderamo buri gihe.

  May 2019
 • chat_bubble Jane

  Nk’umuntu warahiriye ko atazakoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite. Narenganure abaturage nkaho nabogamira kuri mwenewabo kd ahagaririye Justice haribindi azaba yerekanye. Ubundi se ko itegeko rivuga ko ukora igikorwa wamaze kumvikana nabimurwa kuki atabikoze

  April 2019
 • chat_bubble Subiza

  Harya mu mategeko yu Rwanda nta conflit d’intérêt ibamo?

  April 2019
 • chat_bubble Semusambi

  Murakoze banyamakuru kudushyiriraho iyi nkuru twibazaga impamvu ibi ntamuntu numwe ubivuga. Kandi nomu zindi gahunda za leta usangamo icyo kintu. Turasaba kuvangura imitungo ya leta n’imitungo y’abantu ku giti cyabo. Ndabashimiye cyane.

  April 2019

Inzindi nkuru

IGITEKEREZO: Kuki abantu badakabya mu rukundo aribo bashaka vuba kurusha...

Burya abantu bagira urukundo rwinshi gusa kugira amahitamo birabagora.Nshingiye
22 July 2021 0

Ikibazo cy’abatuye Bannyahe ni ihurizo kuri Busingye, ava indi imwe na nyiri...

Hamaze iminsi havugwa ikibazo cyo mu midugudu ya Kibariro ya I, Kangondo...
27 April 2019 5

Uko mbibona: Uganda yiteguye intambara, u Rwanda narwo ruriteguye, ese iyi...

Mu myaka ya za 90 habayemo byinshi byerekana ko harri umubano mwiza hagati...
17 April 2019 11

Icyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimariye Abanyarwanda

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwangarukamwaka gifasha...
7 April 2019 1

Itandukaniro riri hagati ya Jenoside n’intambara ndetse n’ubwicanyi...

Mu gihe u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo kwbuka Jenoside yakorewe Abatutsi...
7 April 2019 1

Icyo Jenoside aricyo ndetse n’intambwe nyamukuru zituma ibaho

Jenoside ni ubwicanyi ndengakamere butegurwa bugakorerwa itsinda...
7 April 2019 2