skol
fortebet

Bakoze umwitero urengeje kilometero uba uwa mbere ku Isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Cambodia abaturage bakoze umwitero ufite uburebure bwa metero 1,149.8 niwo mwitero wa mbere muremure ku Isi ukaba wahise ushyirwa mu gitabo cy’ uduhigo ‘Guinness World Record’.

Sponsored Ad

Uyu mwenda ugizwe n’ amabara abiri , umweru n’ umutuku, uyu mwenda

Igitekerezo cyo gukora uyu mwitero cyagizwe n’ urubyiruko rubarizwa mu ishaka riri kubutegetsi mu gihugu cya Cambodia ukaba warakozwe n’ abasore n’ inkumi 23 000 mu gihe cy’ amezi atandatu.

Uyu mwitero uzwi ku izina rya "krama" warambuwe n’ abantu ibihumbi kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 kugira ngo abakozi ba Guinness de records bawupime uburebure. Iki gikorwa cyabereye mu muhanda wo mu murwa mukuru wa Cambodia.

Uwari ayoboye uyu muhango Swapnil Dangarikar yagize ati "Kubera uburebure bwa metero 1,149.8 uyu mwitero ushyizwe mu gitabo cy’ uduhigo” Imbaga yari yitabiriye uyu muhango ihita ikoma amashyi y’ urufaya.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa