skol

Inzovu yasanze umugabo ku buriri bwe imukubita umugobora arapfa

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Umugabo witwa Lusa w’imyaka 35 utuye mu Buhindi mu gace kitwa Solodega,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamye ku buriri bwe,inzovu irahamusanga imukubita umugobora mu nda arapfa.

Uyu mugabo w’Umuhindi yari aryamye mu nzu ye ituranye n’ishyamba rya Tamada,inzovu isenya igikuta ikoresheje umugobora wayo nibwo uyu mugabo wari uryamye yahagurutse ashaka kuyibuza no kuyirukana,imukubita umugobora mu nda, iramuterura imukubita hasi, ahita ahasiga ubuzima.

Umugore we n’abana be bari muri iyi nzu bagerageje guhunga iyi nzovu yari yariye karungu nyuma yo kwica se ku bw’amahirwe ntihagira undi muntu ihitana.

Abaturanyi ba Lusa bahamagaye abashinzwe kurinda iri shyamba rya Tamada baraza bayikura muri aka gace bayisubiza mu ishyamba.

Ba nyiri iri shyamba bavuze ko biteguye guha impozamarira umuryango w’uyu mugabo wapfuye nkuko amategeko ya leta abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa