skol
fortebet

Perezida ucyennye cyane wabayeho ku isi yanze amafaranga ya pansiyo

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

José Mujica, wahoze ari Perezida wa Uruguay wafatwaga nka Perezida ucyennye cyane kurusha abandi bose ku isi kubera ukuntu yabagaho mu buryo buciye bugufi, aravuga ko adashaka amafaranga yo mu kiruhuko cy’izabukuru azwi nka pansiyo ajyanye n’akazi yakoze nk’umusenateri.

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, Bwana Mujica yeguye ku mwanya w’ubusenateri yari ariho kuva mu mwaka wa 2015 ubwo manda ye ya perezida y’imyaka itanu yarangiraga.

Yeguye avuga ko atashobora kurangiza manda ye yo kugera mu mwaka wa 2020 kubera ananiwe nyuma yo gukora igihe kirekire.

Uyu mugabo wahoze ari inyeshyamba, afite imyaka 83 y’amavuko.

BBC yatangaje ko ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe yayishyikirije Perezida wa sena ya Uruguay, Lucía Topolansky, uyu akaba ari na we Visi-Perezida wa Uruguay akaba n’umugore wa Bwana Mujica bamaranye imyaka 13.

Mu mutwe w’iyi baruwa yanditse ati:"Impamvu [zo kwegura] ni izanjye bwite, ariko navuga ko nazita impamvu ’zo kunanirwa nyuma yo gukora igihe kirekire’."
Yongeyeho ati:"Ariko mu gihe umutwe wanjye ugikora, sinakwegura ku gufatanya no gusangira ibitekerezo."

Ibitekerezo

  • Tugizimana umutima wuyu mugabo ugasakara nko kuri 0,1% mu mitima yabatuyobora isi yabaho neza mu gihe abandi iyo bageze kuruwo mwanya ikintu cyambere bakora arugusahura igihugu nokujya guhisha ibyo basahuye hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa