Rihanna yongeye gushotora abagabo yambara utwenda tw’imbere [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019
Umuhanzikazi Rihanna uri mu bakundwa n’abagabo benshi ku isi kubera amafoto akunze gushyira hanze yambaye imyenda ishotora,yongeye kwifotoza yamamaza utwenda tw’imbere two kwambara ku munsi w’abakundanye.
Rihanna wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ari kwamamaza imyenda ye yakoze yitwa Savage X aho mu mpera z’umwaka ushize yamamaje utwenda tw’imbere two kwambara mu minsi mikuru isoza umwaka none yongeye guha abakunzi be utwenda tw’imbere two kwamabara kuri Valentine day.
Rihanna yabwiye ikinyamakuru Vogue ko utu twenda tw’imbere tuzwi nka lingerie dukurura abagabo tutagamije kwerekana umubiri w’abagore ahubwo tugamije kubafasha kuwishimira.
Rihanna yatangiye kwamamaza utu twenda tw’imbere muri uku kwezi kwa Mbere ndetse twatangiye kugurishwa uyu munsi taliki ya 09 Mutarama 2019 ku mbuga za Internet.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *