skol
fortebet

Umugabo yakoreye isabukuru idasanzwe imbwa ye ayigurira umutsima n’inzoga zihenze [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2020

Umugabo yakoreye isabukuru idasanzwe imbwa ye ayigurira umutsima n'inzoga zihenze [AMAFOTO]

Sponsored Ad

skol

Umugabo yaciyeibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yakoreye ikirori cy’isabukuru imbwa ye ayishimira ko yakoze akazi katoroshye ikirukana izindi nyamaswa iyo bajyanaga guhiga.

Uyu mugabo utavuzwe igihugu akomokamo,yagiye ku rubuga rwa Facebook rwitwa Tell It All,avuga ko imbwa ye yari ikwiriye gukorerwa ikirori kidasanzwe kubera ibyo yakoze byo kwica inyamaswa zirenga 90 zirimo n’ibirura 16.

Yagize ati “Nishimanye nawe uyu munsi kubera imbaraga wakoresheje wirukana inyamaswa zikaze zo mu ishyamba.Wakoresheje umutima wawe utagira ubwoba wigarurira abanzi bawe bose.

Ubwo najyag kugucirira,umwana wanjye Amaka yanciye intege,ambwira ko unanutse,uzapfa vuba cyane ariko sinzi ibyamvugiyemo mwima amatwi.

Yamaze icyumweru cyose ansaba kukwirukana ariko nakomeje gushimangira ko ugomba kugumana natwe.Ubu yishimira ubuhanga bwawe mu gufata no kumusetsa….Ubu ndi kwizerera mu mbaraga zawe nkuko uwakumpaye yabimbwiye.ndakugira inama yo kurya amagufwa menshi n’inyama kugira ngo ukomeze kudushimisha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa