skol
Kigali

Umugore ufite iminwa minini bitangaje yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 November 2020

Umugore witwa Samantha Ramsdell w’imyaka 30 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera iminwa ye minini we yemeza ko ariwe ufite agahigo ko kugira iminwa minini kurusha abandi bose ku isi.


Uyu mugore utuye Connecticut muri US,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera iyi minwa ye minini cyane kuko mu mashusho yashyize hanze yasamaga ikaguka ku buryo budasanzwe.

Uyu mugore yabwiye abamukurikira kuri Tik Tok ko iminwa ye iruta kure cyane iy’umuntu wanditswe muri Guinness World Record ireshya na sentimetero hafi 10.

Uyu mugore yafunguye uru rubuga mu rwego rwo kwereka abantu ko azi kuririmba ariko byarangiye yigaruriye imitima ya benshi kubera iminwa ye minini.

Nyuma y’amezi 6 gusa,uyu mugore amaze kugira abakunzi barenga ibihumbi 750 bose baba bashaka kureba iminwa ye.

Uyu mugore yagize ati “Nafunguye konti ya Tik Tok muri 2019 gusa sinashyizeho amashusho bihoraho kubera icyorezo cya Covid-19.

Muri Guma mu rugo nagize abafana benshi kubera ko nagiye nkora amavidewo asekeje ndetse nkanaririmba mu buryo busekeje ariko videwo igaragaza iminwa yanjye n’isura yarakundwaga cyane ikagera kure.”

Uyu mugore yavuze ko iyi minwa ye yanamuhesheje amafaranga menshi.Ati “TikTok ubusanzwe ihemba abantu bakora video zigakundwa bitewe n’umubare w’abazirebye uhembwa amafaranga kuva kuri 0.3 kugeza ku 1,000.

Ntabwo byakumvikana neza ariko amwe mu mashusho yanjye yagize miliyoni 50 y’abayarebye.Ukoze imibare neza ntabwo byaba biteye isoni kurira sandwich kuri camera.

Uyu mugore yavuze ko nubwo umunwa we munini wamuhesheje umugati ariko agitangira yaterwaga ipfunwe n’ibitutsi abantu bamutukaga.

Yavuze ko yifuzaga ko yanakwamamara binyuze muri video zisekeje yakoraga cyangwa uko yaririmbaga ariko kuba yaramamajwe n’ingano y’umunwa we ngo nabyo ntacyo bimutwaye.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gufuha kwatumye umugore amenagura imodoka y’umugabo we

Umugore yafushye cyane ahita agenda yangiza imodoka y’umugabo we nyuma yo...
26 September 2021 0

Umugore yaciye ibintu kubera amagambo yabwiye umugabo we washakaga...

Umugore yigometse ku mugabo we washakaga kumwirukana nyuma y’imyaka 10...
26 September 2021 0

Umuherwe wa 2 ku isi Elon Musk nawe ari mu nzira zo gutandukana n’umugore...

Umuherwe wa 2 ku isi Elon Musk yatangaje ko yatandukanye n’uwari umugore we...
25 September 2021 0

Uwahoze ari umuyobozi wa Banki wihinduje nka "Dragon" arashaka no kwicisha...

Uwahoze ari umuyobozi wa banki, wakoresheje ibihumbi by’amadolari mu...
25 September 2021 0

Yarumye ugutwi mugenzi we wamubuzaga gushyira urumogi mu isupu

Umugabo witwa Isaac Atigah yarumye ugutwi inshuti ye yapfuye isupu...
23 September 2021 0

Umugabo yishwe n’iturika ry’inzoga ku munsi w’isabukuru ye

Umugabo yahuye n’uruva gusenya ku munsi w’isabukuru ye ubwo yajyaga mu kabari...
23 September 2021 0