skol
fortebet

Umukecuru yamaze imyaka irenga 60 atwite atabizi

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Estela Meléndez w’imyaka 91 ukomoka muri Chili yatangaje ko amaze imyaka irenga 60 inda ye ibyimbye atazi impamvu,ubwo yabwirwaga ko atwite.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru yiriwe avugwa mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi,nyuma yo gupimwa n’abaganga bagasanga aratwite ndetse umwana atwite yarabaye amagufwa gusa nta mubiri afite.

Uyu mukecuru yatangaje ko muri iyi myaka 60 yose amaranye iyi nda,atigeze atekereza ko atwite ndetse we yagize ngo ni uburwayi budasanzwe afite bwo munda ntiyirirwa ajya kwivuza.

Ubwo yituraga hasi ari kugenda,yajyanwe kwa muganga igitaraganya abaganga bamusuzumye babona aratwite ariko babona umwana atwite ashobora kumuhitana niko gushaka uko bamubaga basanga ni umwana w’amagufwa gusa.

Abaganga batangajwe ni ukuntu uyu mukecuru yabashije kubaho imyaka irenga 60 ataricwa n’uyu mwana wamupfiriye mu nda.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko uyu mukecuru n’umugabo we wapfuye babuze umwana ndetse bakoze ibishoboka byose ngo babyare bikaba iby’ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa