skol
fortebet

Umupolisikazi yirukanwe ku kazi kubera igikorwa cy’urukozasoni yakoreye bagenzi be b’abagabo [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umupolisikazi w’Umurusiya yakoze agashya azanira bagenzi be b’abagabo umubyinnyi wambaye ubusa ku munsi wabahariwe,bimuviramo kwirukanwa kubera ko amashusho y’uyu mumansuzi yakwirakwiriye hose.

Uyu mupolisikazi mukuru yateguye ikirori cyo gushimisha abagabo,arangije abazanira umumansuzi ababyinira yambaye ubusa bimuviramo kwirukanwa ku kazi.

Uyu mupolisikazi yatengushywe n’amashusho yashyizwe hanze n’umwe mu bapolisi bababajwe n’ibikorwa by’urukozasoni uyu mubyinnyi wari wambaye ubusa yabakoreye imbere,bituma uyu mugore wabiteguwe ahita yirukanwa igitaraganya.

Uyu mupolisikazi ukomeye mu gace kitwa Ulan-Ude,yirukanwe nyuma y’amasaha 24 iyi video igiye hanze ,aho yashinjwe gusebya igipolisi,agaha akazi uyu mubyinnyi wari wambaye ubusa bitemewe.

Benshi banenze iki gikorwa kigayitse cy’uyu mupolisikazi ndetse bavuga ko bidakwiriye ko abapolisi b’abagabo berekwa igikorwa cy’urukozasoni nk’iki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa