skol
fortebet

Abafana ba Mwiseneza Josiane bibasiye bikomeye umunyamakuru w’imikino wamuvuzeho amagambo atari meza

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma ya Safi Madiba na Yasipi kuri ubu ni abanyamakuru ba City Radio bibasiwe n’abafana ba Mwiseneza Josiane nyuma yuko babitangaje kuri Radio ko babona adakwiye kuba Miss Rwanda nabusa.

Muramira Regis nabo bakorana mu kiganiro cy’imikino bakaba bagarutse kuri Mwiseneza Josiane aho bavugaga ku kwamamarakwe n’uburyo ashyigikiwe cyane kuri Instagram aho kumuvuga nabi cyangwa se kuvugako adakwiye ikamba bisa no gukora icyaha.

Igihe bari bagikomoza kuri iyo ngingo nibwo Regis yavuzeko akurikije uko yamubonye atifuza nabusa ko yamubera Miss.

Ibi rero bikaba byahagurukije abafana be Josiane kuri Instagram aho bakomeje kugenda basaba ifoto ya Regis ngo bamugereranye na Josiane barebe niba amurusha uburanga,abandi bamutuka ibitutsi bidasanzwe byuzuyemo no kumusebya.

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • Nari ngize ngo ni undi, naho niba ari Muramira Regis mumureke, ashobora kuba afite ikibazo kitaramenyekana, none se umuntu wumva yasebya ibintu byose . Imbere ye ngirango ntacyo abona ko ari cyiza. iyo mfunguye Radio nkumva niwe, mpita mpindura umurongo.

    Ahubwo c uwo munyamakuru w’amatiku nako ni City Radio yose urubuga rw’imikino, abanyamakuru bapfa kuvuga ibigambo byose bipfuye ahubwo ngewe nibaza niba nta buyobozi bagira, ahubwo babagire inama naho kuko iriya Radio barayangiza, Muramira Regis se ni igiki buriya, dore isura dore isura ahubwo ntimumwereke abana banyu batiruka

    Muramira ntakwiye kuba umunyamakuru ari gusebya umwuga w’itangazamakuru yarayobye azarebe ibindi ajyamo,ariko nta n’ibindi yashobora

    Regis n’umuntu w’umugabo kabsa uriya mukobwa ntiyaba na miss w’umudugudu ahubwo abanyarwanda ni banyamujya iyobijya kuko Josiane afite ubwiza hafi yantabwo kdi burya ngo uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe!!!!

    Regis n’umuntu w’umugabo kabsa uriya mukobwa ntiyaba na miss w’umudugudu ahubwo abanyarwanda ni banyamujya iyobijya kuko Josiane afite ubwiza hafi yantabwo kdi burya ngo uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe!!!!

    Regis n’umuntu w’umugabo kabsa uriya mukobwa ntiyaba na miss w’umudugudu ahubwo abanyarwanda ni banyamujya iyobijya kuko Josiane afite ubwiza hafi yantabwo kdi burya ngo uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe!!!!

    Nimuvane amatiku aho none c uyu Regis muyobeweko avugisha ukuri mubyo avuga byose,arayo majigo cg amabinga uyu josiane mwagizigitangaza arabifite kdi ntiyaba Nyampinga adafite uburanga muzarebe uko asa arihariye ntanundi basa ,rereo mwanga umuntu uvuga ukuri ikindi kdi abatuka uyu Regis ibi nitoto kuriwe ntaawasiwasi nimwe byamutera kuko numuntu uzi guhangana kuburyo nibirenzibi yabiciyamazi murasa nkaho muzunguriza imirizo hirya mutanamurya nurwara.

    mumubwire wenda yakumva,uzi ukuntu bihaye undi mwana kuki mutimenya ariko.na Regis koko naba nabandi naho wowe ujye wicecekera

    Uyu muramira ubushize yigeze gutukana kuri radio nabwo ari mukiganiro atuka umufana.none arasubiriye ese nkumunyamakuru utagira umuco ubundi bamwirukanye akagenda wenda akajya muri byabitangazamakuru njya mbona ngo ni itahuka bivuga ibisebya igihugu gusa.mbona adakwiye kuba mu muryango nyarwanda ahubwo akwiye kuba mu mashyamba nkizindi nyangabirama zose uretse wowe ntanicyo wamuhinduraho uretse kumuvuga kugirango nawe tugutindeho wamamare ngaho zana bashiki bawe batahinze maze bamurushe eeee!!!!! Basanga batanahinguka aho abandi bari niba Musa.

    Ariko abantu baranetsa ubu umuntu w, umugabo ungana gutya akajya ku bana bangana gutya koko nibura mutiyubashye mujye mwubaha aho mwicaye

    Ariko abantu baranetsa ubu umuntu w, umugabo ungana gutya akajya ku bana bangana gutya koko nibura mutiyubashye mujye mwubaha aho mwicaye

    Rwose tutirengagije bariya banyamakuru ni gatumwa babahaye akanu sinumva uburyo bafata urubuga rw’imikino bakaruhinduramo gusebanya rwose police na ministeri y’umuco na siporo babakurikirane nibinaba ngombwa iriya radio bayifunge kuko nubundi manager wa radio arabibona nagire icyo abikoraho bariya banyamakuru tuzabageza mubushinjacyaha kuko kwibasira umuntu noneho sinikiganiro cyimyidagaduro wagura ngo iriya radio yabuze ibiganiro byubaka umuryango.rw mutubere aba ambasador rwose turenganure abanyarwanda turwanya abanyamakuru batarabumwuga

    Nakumvaga kuri radio nkuvarwose urumugabo kumbe wapi ntabyawepe maze wigaye imyumvire mibi

    aliko baramurenya yavuze ibingana, nubwenge bwe inkirabuheri se wumva yavuga iki !!ibyo yavuze by ubwirasi ngo abahinzi, naborozi, we avuka, kuli bande ese buriya we wamushakira mubaki ra! !!agomba kuba atarireba, ngo amenye ikiciro, abarizwamo,

  • 1
  • 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa