Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Bebe Cool na Jolly Mutesi cyamaze gukemuka burundu.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter), Muhoozi yavuze ko Bebe Cool yasabye imbabazi Jolly Mutesi, na we akazemera. Yagize ati: “Umuvandimwe wanjye Bebe Cool yasabye imbabazi Miss Jolly Mutesi. Jolly yazemeye. Byose byakemutse, buri wese aruhuke.”
Jolly Mutesi na we yemeje aya makuru, avuga ko yemeye imbabazi ndetse anashimira ubuyobozi bwagize uruhare mu gutuma ikibazo gikemuka mu mahoro.
Izidi nkuru wasoma:
– Bebe Cool yashinje Miss Mutesi Jolly kumwiba akoresheje uburiganya
– Intambara hagati ya Bebe Cool na Mutesi Jolly igiye kwimukira mu nkiko
– Igitutu cya Gen. Muhoozi Kainerugaba gitumye Bebe Cool ahindura intekerezo kuri Mutesi Jolly
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *