skol
Kigali

Afurika y’ Epfo: Wa mwana wari ufite isura nk’ iy’ umukecuru kubera uburwayi yitabye Imana

Ubuzima   Yanditswe na: 13 April 2017

Ontlametse Phalatse umukobwa wo muri Afrika y’Epfo waharaniye kubaho igihe kirenze icyo abaganga bakekaga kubera uburwayi budasanzwe butuma umuntu agaragara nk’ ushaje kandi akiri muto yapfuye ku myaka 18.

Nyakwigendera Ontlametse Phalatse, yavukanye uburwayi budasanzwe Progeria butuma umuntu asaza byihuse, cyane ku buryo abaganga bari barabwiye ababyeyi be ko atari kurenza imyaka 14, ariko yashoboye kugeza ku myaka 18.

Imyaka 18 Ontlametse Phalatse yayujuje ku itariki 25 Werurwe. Mu buzima bwe yari yarasabye ko Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma yamwemerera bakazizihizanya isabukuru ye y’imyaka 18 ndetse arabimwemerera.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Ontlametse Phalatse, akimara gutabaruka kuri uyu wa gatatu, Perezida Zuma yabaye mu ba mbere boherereje ubutumwa bw’akababaro umuryango wa nyakwigendera bafataga nk’umwana w’igitangaza.

Yari yarasabye inshuti, ababyeyi n’abavandimwe kujya bamwita "First Lady" cyangwa se Umugore wa mbere, izina ubundi rihabwa umugore wa perezida, kubera ko ari we muntu w’igitsinagore wenyine muri Afurika y’Epfo basanzemo iyo ndwara yamushajishaga ku myaka 18 ukabona asa n’ufite imyaka 70.

Inkuru ye twaherukaga kubagezaho:Afurika y’ Epfo : Umwana ufite isura nk’ iy’ umukecuru yageze ku nzozi ze

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Umugabo yaciye amatwi y’umugore we amuziza kutamwumva

Gerald w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi...
25 May 2022 0

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo kugeza ahasize ubuzima

Umugabo w’imyaka 21 ukomoka ahitwa Nangoma muri Zambia yapfuye nyuma y’uko...
25 May 2022 0

Yizihirije isabukuru ye mu irimbi bituma benshi bamwibazaho

Muri Ghana, umugabo yaciye ibintu kubera ukuntu yahisemo kwizihiza...
24 May 2022 0

Yashyingiranwe na murumuna w’umugeni we nyuma y’uko uwo yakunze amatorotse ku...

Iminota mike mbere yo kuba umugeni, Juweriyah Adama (izina nyaryo...
24 May 2022 0

Yaciye ukuboko uwari umukunzi we amuziza ko yanze ko basubirana

Umusore w’imyaka 27 arashinjwa guca ukuboko uwahoze ari umukunzi weamuziza...
23 May 2022 0

Dore imyitwarire mibi igaragara ku mukobwa igatuma umuhungu bakundana...

Ubusanzwe iyo abantu bakundana by’ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu...
23 May 2022 0