Hakim Ziyech ukinira Wydad AC yanze kujyana na bagenzi be muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko atizeye umutekano w’aho bazakinira umukino wa CAF Confederation Cup.
U Bushinwa burateganya kuba bwarubatse ibigo by’ububiko bw’amakuru mu isanzure mu myaka itanu iri imbere, aho intego ari ukuzajya hatunganyirizwa amakuru aho kuba ku Isi.
Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka icyenda, akaba mubyara we babanaga kwa nyirakuru ubyara ababyeyi babo.
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko imitwe y’ingabo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yajugunye igisasu mu isoko ryo muri santere ya Sange mu ntara ya Kivu...
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko imikoranire y’u Bwongereza n’u Bushinwa igamije kongera ishoramari n’ubucuruzi ari akaga gakomeye.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo byisubije agace ka Point-Zéro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kwifashisha drones nyinshi mu rugamba...
Perezida w’Inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodriguez, yatangaje ko yasinye umushinga w’itegeko ryemerera ibigo byigenga kwinjira mu bucukuzi bwa peteroli, aho gukorwa na leta gusa.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko kuva mu 2025 kugeza ubu hari abagororwa umunani batorotse amagororero yo hirya no hino mu gihugu, batandatu muri bo barafatwa bongera gufungwa.
Ku wa 29 Mutarama 2026, Leta ya Mozambique n’ikigo TotalEnergies gifite icyicaro gikuru mu Bufaransa, byasubukuye umushinga mugari wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya gaz mu Ntara ya Cabo Delgado.