Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yategetse abaminisitiri bo muri Guverinoma y’Igihugu cye kugarura amabati yari yarageneye abaturage batishoboye bo mu gace ka Karamoja bakaza kuyifunga.
Umwe mu myanzuro iherutse kuva mu nama yahuje ubuyobozi bw’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, n’ubuyobozi bw’u Burundi ni uko iki gihugu kizahabwa miliyoni $ 261 azagifasha kuzahura ubukungu bwacyo.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yamaganye ibyatangajwe n’ikinyamakuru New York Times cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro. MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe...
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yashyigikiye kwiyamamaza kwa ambasaderi Liberata Rutageruka Mulamula wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango...
Minubumwe yemeza ko ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje guhemberwa n’abana bakomoka ku ba jenosideri, kandi ko benshi muri abo bana baba mu bihugu byo hanze.
Abantu batanu bapfuye, ubwo umukozi muri banki yo mu Mujyi wa Louisville, muri Kentucky, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarasaga bagenzi be kandi icyo gitero akagicisha kuri instagram...
Umutwe wa M23 wikomye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo (EACRF), uvuga ko kuba ziri gutinda kujya muri tumwe mu duce wahoze ugenzura biri guha urwaho Ingabo za Congo...