Barafinda Sekikubo Fred ni umugabo w’imyaka 47 wamenyekanye ubwo yajyanaga ibyangombwa bye muri Komisiyo y’amatora avuga ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora azaba muri Kanama 2017.
Barafinda wemeza ko yigeze kugezwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Ndera akomeje kwamamara hirya no hino aho benshi usanga bamuhimbiye amagambo asekeje nkaya Joriji Baneti.
Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Whatsapp, Instagram usanga abantu iyo babonye akantu (...)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Amafoto13 asekeje yashyizwe hanze mu bihe bitandukanye ya Barafinda
25 July 2017, by Martin Munezero -
Intego ya FPR-Inkotanyi n’ugukora ku nyungu za buri munyarwanda-Perezida Kagame
30 April 2021, by Dusingizimana RemyPerezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, avuga ko intego uyu muryango wubakiyeho ari nazo ugenderaho ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda, ariko avuga ko ibi bisaba imyitwarire ntamakemwa kugira ngo intego umuryango wihaye uzigereho.
-
Sobanukirwa ibyiciro n’ibirango by’amapeti y’Igisirikare cy’u Rwanda nuko agiye arutana[AMAFOTO]
14 August 2018, by Martin MunezeroAbakunzi b’ikinyamakuru Umuryango.rw, bagiye badusaba ko twazabasobanurira ibijyanye n’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibirango bya buri peti ndetse n’uko amapeti agenda arutanwa. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibisobanuro by’aya mapeti duhereye ku ipeti rito dufite mu Rwanda, kugeza ku rinini.
-
Hari inzu nziza igurishwa iri mu Kagarama// Hari n’izindi nyinshi wasanga ku rubuga www.mdgrou.com
16 December 2019, by UbwanditsiMulti Design Group Ltd ibafiteye inzu nziza iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama muri metero makumyabiri (20 metre) uvuye ku muhanda bari gushyiramo kaburimbo ahantu heza cyane.
Iyi nzu ifite ubuso bwa metero kare igihumbi n’ijana na makumyabiri (1120 m2 ) igizwe n’ibyumba byo kuraramo 6, douche 3, saloon, aho kurira(Dinner room) , igikoni kiza mu nzu ,stock, ikaba ifite n’amabaraza abiri imbere n’inyuma aho mwicara mufata akayaga.
Ifite kandi ubusitani bunini bwakwakira abantu 300 (...) -
Kamonyi: Umuganga yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya umugore yarimo kubyaza
13 November 2019, by Dusingizimana RemyUmugore wo mu karere ka Kamonyi yatangaje ko yabonye hanze y’ itaburiya,igitsina cy’ umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga warimo kumubyaza ariyo mpamvu akeka ko ashobora kuba yarasambanyijwe,bituma uyu muganga ahita atabwa muri yombi.
-
CG George Rwigamba yaba yarazize iki? Ni ibihe bibazo birindiriye DCG Marizamunda?
16 April 2021, by UbwanditsiRtd Brig. Gen George RWIGAMBA yageze mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kuri 29 Werurwe 2016 asimbuye Rtd Major Gen Paul RWARAKABIJE umwanya yari amazeho imyaka 5.
Ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya Rtd Brig. Gen George Rwigamba na Rtd Major Gen Paul RWARAKABIJE, icyo gihe Rwarakabije yifurije akazi keza umusimbuye anamwizeza ubufatanye igihe buzaba bukenewe!
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa gatatu taliki 14/4/2021 nibwo byamenyekanye ko DCG (...) -
Pro-femmes Twese hamwe yatoye abayobozi bashya Kanakuze akomeza kuyiyobora by’ agateganyo
29 December 2017, by Nsanzimana ErnestImpuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yatoye abagize inama y’ ubutegetsi ariko uwari umuyobozi wayo Kanakuze Jeanne d’ Arc akomeza kuyiyobora by’ agateganyo kuko uwari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida yakuyemo kandidatire ye hasigaye igihe gito ngo aya matora abe.
Aya matora yabaye nyuma y’ inteko rusange y’ imiryango igize Profemmes Twese hamwe yabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2017.
Abatowe ni Madamu Ruboneza Suzanne ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere, Kayibanda Ingabire (...) -
Umwarimu wigishije Perezida Kagame mu mwaka wa gatandatu n’uwa karindwi yubakiwe inzu nziza-AMAFOTO
1 August 2017, by Iyamuremye JanvierNyabutsitsi Augustin w’imyaka 74 y’amavuko wigishije Perezida Paul Kagame mu wa gatandatu no mu wa Karindwi w’amashuri abanza, yishimira ko yongeye guhura nawe akanamwubakira inzu nziza atuyemo n’umuryango we.
Umusaza Nyabutsitsi yigishije Perezida Kagame mu ishuri ribanza rya Rwengoro, mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore mu gihugu cya Uganda.
Ubwo ikinyamakuru izubarirashe.rw ducyesha iyi nkuru cyasuraga uyu musaza mu myaka ibiri ishize, yavugaga ko yifuza bikomeye guhura (...) -
Prof. Lwakabamba wahawe imirimo mu burezi ku rwego rw’ Afurika
4 February 2018, by Nsanzimana ErnestProf. Silas Lwakabamba wari Umuyobozi wa INATEK wigeze no kuba umuyobozi w’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Uburezi ndetse n’uw’Ibikorwaremezo, yashyizwe mu rwego Ngishwanama mu by’imyigire mu Kigo gifasha Abanyafurika kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, bakoresheje Internet, eLearnAfrica.
‘eLearnAfrica’ ni Ikigo cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga ryorohereza abanyeshuri bo ku rwego rw’amashuri makuru na za Kaminuza muri Afurika gukora ubushakashatsi, kwiga amasomo (...) -
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Inteko ishinga Amategeko( Amafoto)
19 September 2018, by Nsanzimana ErnestAbadepite 80 baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bararahirira gutangira imirimo yabo mu muhango uyoborwa na Perezida wa Repubulika.