Afurika y’Epfo ivuga ko yahamagaje abayihagarariye (abadiplomate) bose i Tel Aviv, nyuma y’ibitero bikaze by’indege bya Israel kuri Gaza mu ijoro ryo ku cyumweru.
Abarenga 20 baburiye ubuzima mu isoko ryo mu gace ka Omdurman riherereye mu Majyaruguru ya Khartoum muri Sudani ryarashweho igisasu ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023.
Umushimba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko azitabira inama y’ingirakamaro ya COP28, yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu,...
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yapfobeje impungenge ku kuba hari gahunda yo gukura igihugu cye mu masezerano yihariye y’ubucuruzi hagati y’Amerika n’ibihugu bimwe byo muri Afurika.
Umufaransa, Kylian Mbappé yemeye guhomba agera kuri Miliyoni 100 z’Amapawundi yagombaga guhabwa na Paris Saint-Germain kugira ngo azerekeze muri Real Madrid agendeye ubuntu.
Ababyeyi bo mu kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi baratabaza ubuyobozi bitewe n’uko biyubakira inzu abana babo bakazibasohoramo bakazirongoreramo bo bakabaho basembera.