Abaturage bagera mu ijana bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bamaze imyaka ikabakaba itatu basaba kwishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse ubwo hakorwaga umuyoboro mugari w’amashanyarazi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri nibwo ikipe y’Igihugu y’ingimbi mu mukino wa Volleyball yageze mu gihugu cya Misiri ahazabera igikombe cya Afurika.
Imodoka yari itwaye abantu batatu n’ihene 200 yakoreye impanuka kuri ‘Dawe Uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene zigera kuri 30 muri izo zari zijyanywe mu Isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare (2025 UCI Road World Championships) u Rwanda rugiye kwakira, ibikorwa bya Gare ya Nyanza byose bizimurirwa ku musozi wa Rebero...
Umunyamerika wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze (conservateur) wanashinze umuryango wa Turning Point USA, Charlie Kirk, by’umwihariko akaba yari...