Minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya Katembwe akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba u Rwanda rufasha M23.
Perezida wa Kenya, William Ruto, kuri uyu wa mbere yavuze ko atifuza kongera kumva Abapolisi be bakora ubwicanyi mu baturage, kandi ko ababikora bazakurikiranwa.
Muri Burkina Faso, abakekwa kuba ari abajihadiste bateze igisasu mu muhanda mu mpera z’iki cyumweru dusoje, bica abasirikare 13 mu ntara iri mu burasirazuba bw’igihugu.
Uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza yaburiye ko gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro ari "ubugome" kandi ko "idashoboka mu gushyirwa mu bikorwa".
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yihanangirije Uburusiya, kudakoresha ibitwaro kirimbuzi cyangwa izindi zose zikoranye ubumara kirimbuzi mu ntambara barimo na Ukraine.