Twizerimana Jean de Dieu w’imyaka 22 wo mu Karere ka Nyabihu arembeye kwa muganga, nyuma y’uko agerageje kwiyahura bitewe n’umujinya bikekwa ko wakuruwe n’uko iwabo banze kumutekera umureti...
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashyikirije Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, ubutumwa bwa Perezida Kagame, bumusaba kuzashyigikira Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umuyobozi wa OIF.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, rwatangaje uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel, yavuze ko azakomeza guhangana n’igitutu cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump umusaba kwegura, avuga ko kwegura bitari mu magambo yabo.
Umujyi wa Toronto wo mu gihugu cya Canada, watangaje ku mugaragaro ko tariki ya 7 Mata 2026 uzajya wizihizwa nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu rwego rwo...
Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko abayobozi barimo Guverineri w’Umujyi wa Nairobi bagiye mu birori byabereye mu biro bye bambaye nabi ateguza ko uzabyongera batazajya batuma yinjira.