Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimangiye ko umushinga wiswe “Muhoozi Project” ari ikinyoma.
REG BBC yatsinze APR BBC amanota 79-72 mu mukino wa kabiri w’iya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, amakipe yombi anganya intsinzi imwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku mutekano wo mu Karere agaragaza ko ibihugu byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwana n’Umutwe wa AFC/M23...
Umukuru w’igihugu Paul Kagame yakomoje ku bihugu by’ibihanganye mu iterambere byumva ko byatanga amasomo cyangwa bigafatira ibihano abantu, ko ibyo ari ugutera ubwoba.
Inzego z’ubutasi zo mu Buholandi n’u Budage zatangaje ko zimaze gukusanya ibimenyetso bitandukanye byerekana ko u Burusiya bukomeje gukoresha intwaro z’ubumara muri Ukraine.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko ibiro bye bya White House bigiye kwakira umukino njyarugamba wa UFC [Ultimate Fighting Championship].