Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatanze za miliyoni z’amadorali ku washobora kuyiha amakuru yaganisha ku ifatwa ry’abayobozi bakuru ba M23/AFC.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umunyeshuri ukomoka muri Liberia nyuma yo gushyamirana n’abashinzwe umutekano wa Kaminuza ya East African University Rwanda.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko hateganyijwe ibiganiro bishya hagati ya Ukraine na Amerika bizabera muri Arabia Saoudite, ndetse ngo yiteze kuzabibonamo umusaruro mwiza.
Itsinda ryitwa ‘Makoma’ ryaciye ibintu mu myaka yashize mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryateguje ko rigiye kugaruka mu muziki rihereye ku gitaramo gikomeye rizakorera i Paris mu Bufaransa.
Abafana ba DCMP (Daring Club Motema Pembe) iri mu makipe y’umupira w’amaguru y’ubukombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa,...
Umutwe witwaje intwaro wa CODECO ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warekuye abaturage 161 wari uherutse gushimuta mu ntara ya Ituri.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwitegura ibiganiro na Ukraine bizabera muri Arabia Saoudite, bigamije gushaka igisubizo cy’intambara imaze imyaka itatu ica ibintu hagati y’u Burusiya na Ukraine.