Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe byungutse imashini yifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara ya kanseri mu buryo bwihuse, ku buryo umurwayi azajya ahabwa ibisubizo mu minsi 5, mu gihe uburyo bwari busanzwe, bwatumaga ibisubizo biboneka mu minsi 15.
Iyi mashini nshya ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare byabonye iri mu bwoko bwa scanner ifite ikoranabuhanga rihambaye ku buryo ibizamini biba byafashwe bishyirwamo mu gihe cy’iminsi 3 umurwayi akaba yahabwa ibisubizo bye. (…)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Ibitaro bya gisirikare mu buryo bwihuse bwo gusuzuma Kanseri
24 August 2017, by Iyamuremye Janvier -
Rayon Sports yemeje ko nta muntu uzongera kuyiyobora adafite miliyoni 25 FRW n’impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye
20 January 2020, by Dusingizimana RemyIkipe ya Rayon Sports yafatiye imyanzuro myinshi mu nama y’inteko rusange yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 19 Mutarama 2020 harimo uvuga ko nta muntu uzongera kuyiyobora adatanze ingwate ya miliyoni 25 FRW ndetse ngo agomba kuba yararangije amashuri 6 yisumbuye.
-
Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye gutora Perezida [AMAFOTO]
3 August 2017, by Nsanzimana ErnestMu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Kanama mu bihugu bitandukanye by’ amahanga Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda.
Abanyarwanda baba mu Bushinwa batoreye mu murwa mukuru w’ u Bushinwa Beinjing kuko iki gihugu kitemera ko ibiro by’ itora bishinwa hirya no hino mu gihugu.
Mu Buhinde naho Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’ u Rwanda. Ambasaderi w’ u Rwanda muri iki gihugu Ernest Rwamucyo yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko (…) -
Amadolari 900 Rusesabagina yahaye FLN ntiyatera igihugu keretse ari ukurwanisha ibikenyeri-Uwunganira Rusesabagina
14 September 2020, by Dusingizimana RemyUyu munsi saa tatu n’iminota 30 nibwo Paul Rusesabagina wari umuyobozi wungirije wa MRCD irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha 13 birimo iby’iterabwoba akurikiranyweho.
Ibyaha 13 Rusesabagina ashinjwa:
Kurema umutwe w’ingabo utemewe
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba (…) -
Huye: Umurambo w’umusore wasanzwe mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda
27 December 2019, by Dusingizimana RemyUmurambo w’umusore utarameneyakana imyirondoro, uri mu kigero cy’imyaka 20, wishwe akaswe ijosi,wasanzwe mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda hafi y’ahitwa kuri IRST.
-
Dore ibintu utazi cyangwa wirengagiza kuri Afurika (Igice cya Kabiri)
27 February 2018, by UbwanditsiMu nkuru twabagejeho iheruka twababwiye bimwe mu bintu bitandukanye biboneka cyangwa bibera ku mugabane wa Afurika bitangaje abantu badakunze kwitaho biturutse ku kuba batabizi cyangwa batabiha agaciro.Tugiye gukomeza tubagezaho n’ibindi nk’ibi nk’uko twabibasezeranyije muri iyi nyandiko twise “Menya ibi”
Ese wari uziko hafi kimwe cya kabiri cya zahabu yo mu isi giherereye mu gace ka Witwatersrand muri Afurika y’Epfo?
Munsi y’ubutaka bw’agace ko mu ndeko ya Witwatersrand ni kamwe mu (…) -
Icyo u Rwanda ruvuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera ingabo zivuga Igifaransa
29 August 2017, by Iyamuremye JanvierUmuryango w’Abibumbye, Loni watangaje ko bari kwiga uburyo hakongerwa ingabo zikoresha Igifaransa mu butumwa bw’Amahoro hirya no hino ku Isi.
Loni itangaza ko ahari ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi usanga hari umubare munini w’abaturage bakoresha igifaransa, bityo ko hanakewe ingabo zizi kuvuga no kumva neza igifaransa.
Ibi byaganiriweho mu nama y’iminsi ibiri yatangiye mu Rwanda, aho ihuje abatekinisiye bavuye mu bihugu 46 bifite uruhare mu butumwa bw’amahoro ku isi, aho (…) -
Polisi ifunze barindwi barimo batatu bajyaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda
6 September 2017, by Iyamuremye JanvierPolisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.
Mu batawe muri yombi harimo babatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.
Amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Iburengerazuba no mu Umujyi wa Kigali maze hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza (…) -
Knowless Butera akomeje kugaragaraho ukunanuka kudasanzwe bikomeje no gutangaza abantu batari bake(AMAFOTO)
4 June 2017, by Martin MunezeroUmuhanzikazi Nyarwanda Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless akomeje kwibazwaho n’abantu batari bake bamukurikiranira hafi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’uburyo akomeje kugenda agaragaza ukunanuka kudasanzwe buri uko bukeye.
Knowless Butera ubu wamaze no kugira inshingano z’urugo ataramenyereye,mu mafoto akomeje gushyira hanze nyuma yo kwibaruka agaragaza uburyo yagiye ananukamo mu buryo bugaragarira buri wese ndetse bikagenda bitangaza n’abantu batari bake (…) -
Umuryango wa Rwigara mu Rukiko n’umwuganizi basubikishije urubanza
9 October 2017, by Iyamuremye JanvierKuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017, Adeline Rwigara , Anne Rwigara na Diane Rwigara bageze mu cyumba cy’urukiko ahagana saa tatu zuzuye, bavuze ko batarabona dossier yabo kandi ko batazi ibyaha baregwa.
Me Buhuru Pierre Celestin utarabonetse ku wa Gatanu ushize kubera y’uko yari afite urundi rubanza niwe wunganira Diane, murumuna we mama wabo Adeline Rwigara.
Me Buhuru yabwiye urukiko ko yinjiye muri System ntabonye imyanzuro yose y’ubushinjacyaha na dosiye y’abakiriya be.
Aha (…)
Umuryango.rw
Ibitaro bya gisirikare mu buryo bwihuse bwo gusuzuma Kanseri
Amadolari 900 Rusesabagina yahaye FLN ntiyatera igihugu keretse ari ukurwanisha ibikenyeri-Uwunganira Rusesabagina