Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Amajwi y’ agateganyo: Green Party na PS imberakuri munsi gato y’ umurongo ubemerera kujya mu nteko
4 September 2018, by Nsanzimana Ernest
Umuyobozi wa PS Imberakuri Chritsine Mukabunani n’ Umuyobozi wa DGPR Dr Frank Habineza
Komisiyo y’ Igihugu y’ amatora(NEC) yatangaje ibyavuye mu matora y’ abadepite ku kigero cya 70% byerekana ko FPR ariyo iri imbere, PSD na PL afite amajwi ayahesha umwana mu nteko ariko PS imberakuri na Demucratic Green Party of Rwanda afite amajwi asatira 5% asabwa ngo agire abadepite mu nteko. Amajwi amaze kujya ahagaragara arerekana ko abakandida bigenga bose batsinzwe kugeza.
-
Perezida Kagame yahishuye ko Volkswagen yatumye u Rwanda rubona abandi bashoboramari
30 October 2018, by Nsanzimana Ernest
Perezida Kagame yakomoje ku ruganda rwa Volkswagen rwo mu Budage rusigaye ruteranyiriza imodoka mu Rwanda avuga ko rwatumye hari abandi bashoramari bashora imari muri iki gihugu.
-
Gen. Kabarebe yasabye Abanyarubavukwitandukanya n’ ibitekerezo bya benewabo bari FDLR
1 May 2018, by Nsanzimana Ernest
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yabwiye Abanyarwarubavu ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo yabagezeho kuko abanyarwanda bamaze kumenya ububi bwayo, asaba Abanyarubavu bafite benewabo mu nyeshyamba za FDLR zirimo abavuye mu Rwanda bakoze jenoside kwitandukanya nabo.
-
Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi
24 May 2018, by Nsanzimana Ernest
Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umucecuru bitangaza benshi mu bamubonye.
-
Musabimana wari umuyobozi w’ ishuri yatorewe kuba Meya wa Nyabihu
14 May 2018, by Nsanzimana Ernest
Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rega ADEPR mu Murenge wa Jenda, yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu mu gihe cy’inzibacyuho.
-
Minisitiri Dr Biruta yasobanuye byimbitse akamaro ibishanga bifitiye Abanyarwanda
27 August 2018, by Nsanzimana Ernest
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Biruta Vincent yatangaje ko kugira ngo habungabungwe ibishanga neza bisaba kongera gusubiranya neza ibyangiritse anasobanura byimbitse akamaro bifitiye abaturage.
-
EALA: Abahagarariye Tanzania n’u Burundi batumye amatora asubikwa
19 December 2017, by Iyamuremye Janvier
Inteko shinga mategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yatangije imirimo yayo muri manda ya 4. Cyokora abagize iyo nteko bamaze barahira ariko amatora ya Perezida w’Inteko yahise asubikwa yimurirwa kuri uyu wa kabiri.
Abakandida bagomba gutorwamo Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya EALA ni Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda; Léontine Nzeyimana w’u Burundi na Adam Kimbisa wa Tanzania. Amakuru aturuka i Arusha aravuga ko uku gusubikwa byaturutse ku ngingo zirimo kuba (…)
-
Manzi Thierry na Djabel biyemeje kwishyura agahimbazamusyi abakinnyi 12 batandukanye na Rayon Sports
12 September 2019, by Dusingizimana Remy
Abakinnyi ba APR FC barimo MANZI Thierry na Manishimwe Djabel bahoze bakina muri Rayon Sports biyemeje guha agahimbazamusyi abakinnyi 12 baherutse gutandukana n’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda kubera ko ngo batahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 FRW bemerewe kubera gutwara shampiyona.
-
Abadepite ntibiyumvisha ukuntu umuntu agiye kujya ahemberwa ko yatanze amakuru
6 June 2017, by Nsanzimana Ernest
Ubwo baganiraga ku mushinga w’ itegeko rirengera abatanga amakuru ku byaha, abadepite bagaragaje impunge zishingiye kukuba umuturage azajya ahemberwa ko yatanze amakuru ku byaha kandi hari inzego za Leta zifite abakozi bahemberwa gushaka aya makuru.
Ibi abadepite basanga binyuranye n’ umuco w’ ubunyangamugayo n’ ubwitange umenyerewe mu banyarwanda. Uretse icyo kandi ngo abadepite banafite impungenge ko hari abantu bashobora guhita bakora umushinga wo kujya batanga amakuru bagamije ibihembo (…)
-
Rwanda: Abanyeshuri 13% barangiza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda
2 July 2017, by Nsanzimana Ernest
Mu mashuri abanza yo mu Rwanda abana 13 mu bana 100 barangiza umwaka wa gatandatu badashobora gusoma igitabo cy’ Ikinyarwanda cyo mu mwaka wa 3.
Ibi ni ibyagaragajwe n’ ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango “Save the Children”muri Nyakanga na Kanama mu mwaka ushize wa 2016.
Uyu muryango uvuga ko abana bangana na 24% biga amashuri afashwa na Leta, ari bo bonyine bashobora gusoma igitabo bari mu rugo, nibura inshuro imwe mu kwezi.
Nk’ uko KT dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo iyi nyigo ngo (…)