Minisitiri w’Intebe wa Isilayeli, Benjamin Netanyahu, yagize uburwayi bwa prostate bituma abagwa ku cyumweru mu bitaro bya Hadassah Medical Center i Yerusalemu.
Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye abasirikare benshi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bafatiwe mu gace ka Alimbongo muri teritwari ya Lubero.
Abaturage ba Syria bari barahunze intambara bari kugenda bagaruka mu gihugu cyabo, aho abarenga ibihumbi 30 bamaze gutahuka baturutse mu bihugu birimo Turikiya.
Umuyobozi Mukuru wa OMS yatangaje ko we n’itsinda bari kumwe, barokotse urupfu ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege muri Yemen, bakagorwa no kuhava kubera ibitero byo mu kirere by’Ingabo za Israel.
Nyuma y’imyaka hafi itatu y’intambara nta musaruro, Ingabo za Ukraine zavuye ku izima, zemera ko zinaniwe kandi ziri kurushaho gutsindwa, bityo icyaba cyiza ari uko ubuyobozi bwa Ukraine bwaganira...