Urukiko rw’Ubutegetsi rwa Paris kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024 rwanzuye ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Leta y’u Bufaransa ku ruhare ishinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahisemo Robert F. Kennedy Jr ngo amubere ushinzwe Ubuzima, nyuma y’imyaka itatu Kennedy agaragaje ko adashyigikiye iby’inkingo za Covid-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, yabaye ahagaritswe by’agateganyo kuko hari ibyo akurikiranyweho.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinzwe na Libya igitego kimwe ku busa mu mukino wa Gatanu mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, amahirwe yo gukomeza atangira kuyoyoka
Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko hagiye gusuzumwa imbogamizi zagaragajwe n’Abanyarwanda bohereza amata muri icyo gihugu, bavuga ko bacunaguzwa bacibwa imisoro myinshi, ihabanye n’amabwiriza...