Philippe Mpayimana w’imyaka 47 y’amavuko akaba umukandida wigenda ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe tariki ya 04 Kanama uyu mwaka, yatangaje ko yizeye intsinzi mu majwi y’Abanyarwanda bazamutora baba hanze y’u Rwanda.
Philippe uherutse kwibaruka umwana wa Gatanu avuga ko nubwo atabashije gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu mahanga atari ikibazo kuko n’ Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bamenyeshejwe amatora agiye kuba.
Ibi Mpayimana yabivugiye mu Turere twa Huye, (…)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Philippe Mpayimana ngo yiteguye kubona amajwi mu banyarwanda baba hanze y’u Rwanda
1 August 2017, by Iyamuremye Janvier -
Perezida Kagame yasabye Kiliziya Gatolika gukomeza gufasha igihugu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda
27 January 2019, by Dusingizimana RemyKuri iki cyumweru Taliki ya 27 Mutarama 2019,Perezida wa Repubulika,Paul Kagame ,yasabye Kiliziya Gatolika gukomeza guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, ubwo yitabiriye umuhango w’ ihererekanyabubasha hagati ya Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wari Arikidisikopi wa diyosezi ya Kigali n’ uwamusimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Antoine Kambanda.
-
Rusizi: Umunyemari yateye ubwoba umunyamakuru amubuza gutangaza akarengane akorera abaturage
18 May 2018, by Nsanzimana ErnestAbaturage bo mu murenge wa Bugarama ,mu karere ka Rusizi baturanye n’inyubako z’umunyemari ziri ahazwi nko kuri VIP baravuga ko babangamirwa n’amazi aziturukaho akabasenyera.
-
Abanyarwanda bahoze muri FDLR bakomeje gutaha ku bwinshi , ubu bageze ku 1500
28 November 2018, by Nsanzimana ErnestAbandi Banyarwanda 800 bahoze muri FDLR bageze mu Rwanda biyongera kuri 700, bose baraturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abamaze kugera mu kigo cya Mutobo mu majyaruguru y’u Rwanda bakaba barenga 1500.
-
Kwizera Pierrot yahakanye amakuru yamwerekezaga muri Zambia
17 July 2017Umusore ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports uherutse gutorerwa kuba ariwe wahize abandi mu mwaka w’imikino ushize Kwizera Pierrot yahakanye amakuru yavugaga ko ari mu biganiro byimbitse n’ikipe ya Nkana Red Devils yo muri Zambia ndetse ko agiye kuyerekezamo.
Kwizera Pierrot ukundwa n’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga afite bwo gukinisha ikipe yose ndetse no kurema amahirwe y’ibitego yashimangiye ko agifite amasezerano y’umwaka umwe n’iyi kipe ndetse ko nta makipe aravugana nayo (…) -
Abakinnyi bose b’ikipe ya Isonga Fc bahagaze imbere y’Iteraniro mu rusengero rwa ADEPR maze bashima Imana
19 June 2017, by Martin MunezeroAmakuru agera ku kinyamakuru cy’umuryango.rw ngo nuko kuri iki cy’umweru abakinnyi ba ISONGA FC bahagaze imbere y’Iteraniro mu Rusengero rwa ADEPR ya Remera bashima Imana ko yabafashije kuva mu kiciro cya kabiri bakaba bageze mu cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Aba bakinnyi barengaga 16 baherutse no kubatirizwa muri uru rusengero rwa ADEPR ya Remera,bivugwa ko ngo bahiguraga umuhigo wabo dore ko banakunze kwitabira na gahunda z’Itorero zirimo n’iz’amasengesho yo kuwa Gatanu ategurwa (…) -
Musanze: Ntibishimiye kubona ikibuga cy’indege cya Ruhengeli cyahirwamo ubwatsi bw’ amatungo
21 November 2017, by Nsanzimana ErnestIgice kinini cy’Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri kimaze igihe kinini cyahirwamo ubwatsi bw’amatungo, gusa hari uruhande rimwe na rimwe rugwaho indege ntoya ziganjemo iz’abakerarugendo.
Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB, mu biganiro biherutse kumuhuza n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko hari umushoramari wifuje kuvugurura kiriya kibuga cy’indege. Agira ati “Dufite umushoramari ugiye kubaka Lodge mu Kinigi, baradusabye kugira ngo bakoreshe iki kibuga cy’indege cya (…) -
Uruganda rukora Impapuro z’isuku ruzwi nka SUPA rwafashwe n’inkongi y’umuriro(AMAFOTO)
22 August 2017, by Martin MunezeroUruganda rukora impapuro z’isuku rwitwa SUPA rukorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro rwafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice cyububiko ndetse n’imashini zikora izi mpapuro hamwe n’ibyo bari bamaze gukora byose birakongoka.
Ibice by’uru ruganda byahiye cyane ni ikirimo imashini ndetse n’ububiko bw’uru ruganda aho abakozi barwo bahise batangira gusohora ibikoresho bimwe na bimwe byarimo kugira ngo hatangirika byinshi.
Abari hafi y’uru ruganda iyi nkongi yibasiye bavugaga ko (…) -
Menya ibyaranze tariki 22 Kamena, umunsi kiliziya yatesheje agaciro ubushakashatsi bwa Galilei
22 June 2017, by Renzaho FerdinandUyu munsi ni tariki ya 22 Kamena, ni umunsi wa 173 mu minsi 365 igize uyu mwaka wa 2017. Iminsi 192 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki nibwo kiliziya gatorika yategetswe umushakashatsi mu by’ isanzure Galilei kuvuguruza ibyo yari yatangaje avuga ko Isi izenguruka izuba, gusa nyuma byaje kongera kwemezwa ko ariko kuri.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze tariki ya 22 Kamena mu mateka 168 Mbere y’ivuka rya Yezu: Mu rugamba rwa Pydna: Abaromani bayobowe na (…) -
CCM yibukije Abanyarwanda ko demukarasi atari icupa rya Coca cola umuntu agura uko ashatse
19 June 2017, by Ferdinand DukundimanaPerezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye Kongere ya RPF kuwa Gatandatu 17
Ubwo yashimangiraga ko Perezida Kagame yiteguye gutsindira manda ya 3 nk’umukuru w’igihugu, Abdulrahman Kinana, umunyamabanga mukuru wa Chama Cha Mapinduzi "CCM" (ishyaka riri ku butegetsi bwa Tanzaniya) yibukije Abanyarwanda ko bagomba kumva neza umurage w’intwari Julius Nyerere wo guharanira demokarasi nyayo.
Yagize ati “Demokarasi si icupa rya Coca-Cola umuntu ashobora kugurisha aho ashatse. (…)
Umuryango.rw