Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Gicurasi 2017 nibwo habaye igitaramo cyambere kibimburira ibindi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kunshuro ya 7, igitaramo cyambere kikaba cyarabereye mu mujyi wa Huye kuri Stade yiyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Umuraperi Bull Dogg uri mubahanzi 10 bari guhatanira ibihembo bya Primus Guma Guma yasabye abanyeshuri n’abandi bantu bari bateraniye kuri iyi stade kumushyigikira bakamugira umuniga w’umukire maze abizeza ko nibabikora (…)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Umuraperi Bull Dogg arifuza ko bamugira umuniga w’umukire(AMAFOTO)
22 May 2017, by Martin Munezero -
Minisitiri Munyeshyaka agiye gukurikirana ubutaka Kenya yahaye u Rwanda ikiyoborwa na Arap Moi
8 September 2017, by Nsanzimana ErnestVincent Munyeshyaka wagizwe Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda yatangaje ko agiye gusoma neza iby’ ubutaka u Rwanda rwahawe na Kenya Umunyakenya akabizamo ubu bukaba buri mu manza.
Mu myaka wa 1986 ubwo Kenya yayoborwaga na Daniel Arap Moi, Kenya yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 12 ku cyambu cya Mombasa.
Ubu butaka bwaje kujya mu manza ubwo Umunyakenya Salad Awale ukorera i Mombasa yatangazaga ko ari ubwe, ndetse ko afite ibyangombwa bibumwemerera kubukoresha mu gihe cy’imyaka (…) -
UNESCO yashyize Ikinyarwanda mu ndimi zizacika burundu mu Isi niba nta gikozwe
3 February 2018, by Nsanzimana ErnestRaporo y’ishami rya Loni rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (Nations Educational, Scientific and Cultural Organisation-UNESCO) ritangaza ko indimi zirimo n’ Ikinyarwanda usanga zitarimo kwandikamo muri iyi minsi ku buryo ngo ziri mu zizazimira mu mpera z’iki kinyejana niba ntagikozwe. Ni mu gihe Ikinyarwanda kivugwa n’abantu basaga miliyoni 40 ku Isi.
Indimi zisaga ibihumbi 6 zo ku Isi ziri mu marembera [yo kuzimira] mu mpera z’iki kinyejana cya 21. Abanyarwanda barasabwa gukora (…) -
Reba uburyo Miss Iradukunda Liliane yibasiwe bikomeye n’abakunzi ba Mwiseneza bamushinja gushaka kumushishurira umushinga[AMAFOTO]
20 January 2019, by Martin MunezeroTariki 16 Ukuboza 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu ahitwa ku Inzozi Beach Hotel haberaga ijonjora rya Nyampinga w’U Rwanda 2019. Umukobwa witwa Mwiseneza Josiane yatangaje benshi ubwo yakoraga urugendo rw’ibirometero 10 agera ahabereye ijonjora ahouyu mukobwa yaje no kugaragara mu bakobwa bazahagararira intara y’uburengerazuba.
-
Ruswa ishingiye ku gitsina iri hejuru mu bigo bya Leta
16 February 2018, by Nsanzimana ErnestMu bagore 100 batse akazi muri Leta 96 babwiye abashakashatsi ba Trensparency International Rwanda ko batswe ruswa ishingiye ku gitsina abanyamategeko bita ‘ishimisha mubiri’.
Biragaragazwa n’ ubushakashatsi uyu muryango urwanya ruswa n’ akarengane wakoze muri 2017 ukaba wabumuritse none tariki 16 Gashyantare 2018.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1301 bo mu bigo 120. Abagera kuri 96.3% bavuga ko bumva iki kibazo kivugwa mu nzego za leta.
Amajipo magufi mu kazi ubu bushakashatsi (…) -
“Soma k’ urupapuro ry’ubuzima bwawe rukurikira niho ibisubizo by’ ubuzima bwawe biri”: / Rev./Ev. Eustache Nibintije
30 May 2019, by UbwanditsiUmukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
-
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ucyekwaho Jenoside
18 August 2017, by Iyamuremye JanvierKu gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama, ubutabera bw’u Budage bwagejeje mu Rwanda Twagiramungu Jean washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda. Akekwaho uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu zahoze ari komini Rukondo na Karama mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga - ishami ry’u Rwanda ACP Peter Karake wari uri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi mpuzamahanga (…) -
U Rwanda rwiyemeje kwishyurira ibintu bine abubaka inzu ndende zo guturamo
12 May 2017, by Nsanzimana ErnestLeta y’ u Rwanda yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi, imihanda na fiber optic (imiyoboro ya interineti), abubaka amacumbi maremare yo guturamo azwi nka appartement.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ ibikorwaremezo James Musoni kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017.
Minisitiri Musoni avuga ko uwo musanzu wa Leta mu kubaka apartments uhwanye na 30% by’ibisabwa ngo apartment yubakwe, hanyuma andi 70% akaba ari yo uwubaka yishakira.
Leta, mu ijwi rya Minisitiri Musoni, ivuga ko (…) -
Abana ba Jay Polly babonye umuterankunga uzabishyurira mpaka barangije amashuri abanza
27 September 2021, by Dusingizimana RemyAbana babiri umuraperi Jay Polly yapfuye asize, babonye abaterankunga biyemeje kubishyurira kugeza barangije amashuri abanza.
-
Rutahizamu w’Umunya-Kote Divwari, Cheik Tiote, yitabye Imana
6 June 2017, by Ferdinand DukundimanaIgihugu cya Kote Divwari (Ivory Cost) kiri mu kababaro k’uwahoze ari rutahizamu wacyo mu mupira w’amaguru, Cheik Tiote, witabye Imana kuri uyu wa Mbere 05 Kamena.
Ku myaka 30 y’amavuko, Tiote yitabye Imana ubwo yari mu myitozo n’ikipe ye, Beijing Club Enterprises, yo mu Bushinwa.
Hamwe na Tiote, ikipe y’igihugu ya Kote Divwari yatwaye igikombe cy’ibihugu cya Afurika cya 2015, maze avunikira mu mukino wa nyuma w’icyo gikombe. Kugeza ubu yari amaze gukinira ikipe y’igihugu cye imikino 52. (…)
Umuryango.rw
Abana ba Jay Polly babonye umuterankunga uzabishyurira mpaka barangije amashuri abanza