Umukandida wigenga, Mpayimana Phillippe, yamaze gutangaza ko agiye guhatana mu matora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2018, ni nyuma y’uko atsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 03 na 04 kanama uyu mwaka.
Mu matora aheruka, Perezida Kagame wari umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yaje ku isonga n’amajwi 98.79, Mpayimana wari umukandida wigenga aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) (...)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide

Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Mpayimana agiye kugerageza amahirwe ye mu matora y’abadepite
18 September 2017, by Iyamuremye Janvier -
Musanze: Ntibishimiye kubona ikibuga cy’indege cya Ruhengeli cyahirwamo ubwatsi bw’ amatungo
21 November 2017, by Nsanzimana ErnestIgice kinini cy’Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri kimaze igihe kinini cyahirwamo ubwatsi bw’amatungo, gusa hari uruhande rimwe na rimwe rugwaho indege ntoya ziganjemo iz’abakerarugendo.
Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB, mu biganiro biherutse kumuhuza n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko hari umushoramari wifuje kuvugurura kiriya kibuga cy’indege. Agira ati “Dufite umushoramari ugiye kubaka Lodge mu Kinigi, baradusabye kugira ngo bakoreshe iki kibuga cy’indege cya Musanze mu (...) -
Nyarugenge: Gare ya Nyabugogo itagikoreshwa yahinduwe isoko ry’ibiribwa
1 April 2020, by Dusingizimana RemyKubera umubyigano no guhurira hamwe kw’abantu bajyaga kugurira imboga n’ibindi biribwa ahazwi nko kwa Mutangana,Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’Umujyi wa Kigali bwafashe ingamba zo kwimurira ubu bucuruzi muri gare nini ya Nyabugogo itari gukoreshwa muri iyi minsi kubera ko ingendo zitwara abantu hirya no hino mu gihugu zahagaritswe.
-
Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi wa Angola
25 September 2017, by Iyamuremye JanvierPerezida w’u Rwanda,Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya João Lourenço wagizwe umukuru w’Igihugu cya Angola.Uyu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri uyu mwaka.
Kagame yageze muri Angola avuye mu Inama y’Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yaberaga i New York. Joao Lourenco yasimbuye kuri uyu mwanya Jose Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ayobora iki gihugu.
Eduardo Dos Santos, yabaye Perezida kuva mu 1979 asimbuye Agostinho Neto wagiyeho nyuma (...) -
Kwibuka25: Ijambo ry’Imana rivuga iki ku bikorwa byo “Kwibuka”?
6 April 2019, by UbwanditsiMu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ry’ abafilipi 1:3 haravuga hati” "Ndashima Imana igihe cyose “ iyo MBIBUTSE”. Imyaka 25 irashize mu gihugu cyacu habaye jenoside yakorewe abatutsi. Abantu bacu twabuze bari abantu badusigiye byinshi bijyanye n’ imibereho yabo, tukaba twarabibutse kubera ko ari ingirakamaro kuri twe, maze tubigira urwibutso kugira ngo bijye bituma dukomeza kumva ko turi kumwe na bo.
-
Umwana wakiriwe na Perezida Kagame aragaruka vuba abara inkuru y’ubuzima bwe
13 July 2017, by Iyamuremye JanvierWendy Waeni, umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko wakabirijwe inzozi ubwo yahuraga na Perezida Kagame mu mwaka wa 2016, agiye kugaruka mu Rwanda aho azitabira inama ‘Youth Connect Africa Summit’’.
Kuwa 9 Nzeri 2016, ni bwo uyu mwana w’umukobwa wamaze kuba icyamamare, yakiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, gusa nta cyatangajwe mu byo baganiriye.
Uyu mwana ubundi ukomoka mu gihugu cya Kenya ufite impano idasanzwe mu mukino ngororamubiri azataramira urubyiruko, abaherwe ndetse (...) -
Umunyabigwi mu ikinamico Mukeshabatware Dismas yasezeweho bwa nyuma uyu munsi
6 July 2021, by Dusingizimana RemyMukeshabatware Dismas wamenyekanye mu makinamico mu Rwanda, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021 nibwo habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware.
Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware, watangiriye kwa muganga ubwo abo mu muryango we bajyaga gufata umurambo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Nyuma yo kugeza umurambo wa Nyakwigendera mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, abantu (...) -
Huye :Abagizwe incike na Jenoside batujwe mu rugo rw’impinganzima bishimiye gusurwa n’urubyiruko rwa AERG [AMAFOTO]
16 February 2019, by Dusingizimana RemyAbanyarwanda bagizwe incike na jenoside batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu murenge wa Mukura,akarere ka Huye, bishimiye gusurwa n’urubyiruko rwa AERG rwabafashije imirimo itandukanye ndetse rurabaganiriza rubereka ko batari bonyine.
-
Ikigo cyafashaga abana batishoboye cyubatse mu gishanga nacyo cyatangiye gusenywa
21 February 2019, by Martin MunezeroKimwe n’izindi nyubako ndetse n’ibikorwa biherereye mu bishanga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ikigo cya APABENA cyafashaga abana batishoboye cyubatse ahazwi nko ku Kinamba mu Murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo, cyatangiye gusenywa ku itegeko ry’uyu mujyi. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko buhangayikishijwe n’aho abana babaga muri iki kigo bazataha mu gihe cy’ibiruhuko.
-
USA: Trump yahambirije James Comey wayoboraga FBI
10 May 2017, by UbwanditsiDonald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika/Foto: CNN
Mu buryo butunguranye kuri uyu wa kabili Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yahambirije James Coney wayoboraga urwego rw’iperereza hagati mu gihugu FBI.
Sean Spicer ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’Amerika, yatangaje ko Perezida Trump yirukanye James Comey nyuma yo kubona ibaruwa yandikiwe n’Intumwa Nkuru ya Leta ndetse n’uyungirije bamusaba ko FBI yashakirwa undi muyobozi ushoboye kandi ugendera ku (...)
0 | ... | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | ... | 2480