Guverineri w’ intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney , kuri uyu wa Kane , tariki ya 12/10/2017 , yabwiye abari bitabiriye inama ku mikorere y’amakoperative ko batemerewe gukoresha telefone Iyo nama itarangiye.
Umunyamakuru w’UMURYANGO wari muri iyi nama yatubwiye ko iyo nama igitangira Guverineri Gatabazi yagize ati: “ Ntawe nifuza nta nuwo nshaka ukoresha Tél. Mu nama aho uyoboye inama avuga abanndi bibereye kuri Tél. bacatinga , bareba amafoto , bari kuri Twetter n’ibindi kuko (...)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide

Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Gatabazi yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kudakoresha telefone mu nama
13 October 2017, by Nsanzimana Ernest -
Nyarugenge: Hafashwe abandi bantu bari gusengera mu cyumba cy’amasengesho
22 March 2020, by Dusingizimana RemyHirya no hino mu gihugu hakomeje gufatwa abantu bananiwe kwihanganira guhagarika gusengera mu byumba by’amasengesho aho mu karere ka Nyarugenge naho hafatiwe abandi bantu kuri iki cyumweru taliki ya 22 werurwe 2020.
-
MINALOC yabeshyuje amakuru avuga ko Meya Mupenzi yeguye agatabwa muri yombi
11 October 2017, by Nsanzimana ErnestMinisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017 yatangaje ko amakuru avuga ko umuyobozi w’ akarere ka Nyatagare yeguye agafunga ari ibihuha.
Iyi Minisiteri ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yagize ati "Amakuru akwirakwizwa ko Mayor Mupenzi George wa Nyagatare yeguye ku mirimo ye cyangwa yafunzwe ni impuha. Ababikwirakwiza barabeshya"
Amakuru akwirakwizwa ko Mayor Mupenzi George wa Nyagatare yeguye ku mirimo ye cyangwa yafunzwe ni impuha. Ababikwirakwiza barabeshya
— (...) -
Imodoka yarimo abantu 7 yaguye mu mugezi wa Base bituma abagera kuri 3 bakomereka cyane
1 September 2019, by Dusingizimana RemyImodoka y’ivatiri yarimo abantu 7 yaguye mu mugezi wa Base uherereye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gashenyi bituma abagera kuri 3 barakomereka cyane.
Ahagana saa 18h00 zo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 31 Kanama 2019, nibwo iyi modoka yavaga I Musanze yerekeza I Kigali yataye umuhanda igwa mu mugezi wa Base biviramo abantu 3 gukomereka cyane mu gihe abandi 4 batakomeretse cyane bajyanwa mu bitaro bya Nemba I Gakenke.
Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,uyu mushoferi yataye (...) -
Hari kuba imirwano ikaze hagati y’abasirikare ba D.R.Congo n’inyeshyamba za ADF zo muri Uganda
21 January 2019, by Martin MunezeroGuhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 21 Mutarama 2019, hakomeje kuba imirwano hagati y’Abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahanganye n’inyeshyamba za ADF zo muri Uganda.
-
Umujyi wa Kigali ugiye kongera ubukangurambaga ku kurwanya itabi
16 November 2017, by Iyamuremye JanvierUmujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bavuga ko bagiye kongera ingufu mu bukangurambaga bugamije kurwanya itabi aho abantu bagenda, aho bakorera ndetse n’aho batuye. Umuyobozi w’uyu mujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda, avuga ko kunywa itabi ari ikibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza.
Nubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu bibuza abantu kunywera itabi mu ruhame, haracyagaragara ababirengaho bakanywera itabi mu ruhame harimo isegereti cyangwa ibyitwa (...) -
Radio Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda
24 April 2018, by Nsanzimana ErnestIkigo ngenzura mikorere RURA, cyafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda.
-
Meya Habitegeko araburira abaturage bahabwa ifumbire bakayigurisha mu Burundi
17 September 2017, by Nsanzimana ErnestUmuyobozi w’ akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko araburira abaturage bahabwa ifumbire binyuze muri gahunda ya nkunganire bakayigurisha n’ abaturage bo mu burundi.
Meya Habitegeko yabikomojeho kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeli, mu muhango wo gutangiza kumugaragaro gahunda yo kubaka ibyumba by’ amashuri bisimbura ibishaje.
Uyu muyobozi yavuze ko hari abaturage ba Nyaruguru bahabwa ifumbure muri gahunda ya nkunganire bakayigurisha mu Burundi. Avuga ko umuturage uzafatwa yagurishije (...) -
Narendra Modi, undi Minisitiri w’ Intebe uhoberanye na Perezida Kagame
23 July 2018, by Nsanzimana ErnestPerezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2018 yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda amuhoberana ubwuzu.
-
Leta y’ u Rwanda yafunze ishuri "Hope Academy" ry’ abanyaturikiya bakekwaho kwigomeka ku butegetsi bw’iwabo
1 June 2017, by Nsanzimana ErnestLeta y’ u Rwanda yatanze itegeko rivuga ko ishyuri ry’ abanyaturikiya “Hope Academy” rigomba kuba ryafunze imiryango bitarenze kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2017, uyu mwanzuro wababaje ababyeyi barerera muri iri shuri.
Bivugwa ko abashoramari bashinze iri shuri bafitanye isano n’ abaherutse kugerageza guhirika ubutegetsi muri Turikiya, gusa u Rwanda ntacyo rwabivuzeho.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi amarembo n’ imiryango y’ iryo shuri wiriwe akinze nta muntu winjira nta n’ usohoka. (...)
0 | ... | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | ... | 2480