Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Igitero cyagabwe I Nyabimata: Ubuhamya bwa Munyaneza warashwe akarusimbuka
20 June 2018, by Nsanzimana Ernest
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle yavuze uko byagenze ngo araswe
Mu gitero cyagabwe mu murenge wa Nyabimata mu karere Nyaruguru mu ijoro ryakeye cyahitanye babiri abandi barakomereka. Abakomeretse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent na Perezida wa Njyanama y’Umurenge Munyaneza Fidèle, bari gukurikiranwa n’abaganga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
-
Rwandair yamaganye ibyo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege mu mahanga
30 September 2017, by Iyamuremye Janvier
Sosiyete ikora ingendo mu kirere ya Rwandair yabeshyuje amakuru y’uko umuyobozi wayo wungirije wa Rwandair azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ).
Iri tangazo ryanyujijwe kuri Whatsapp ryavugaga ko ari mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege nyuma bakabona akazi muri RwandAir.
Mu itangazo iki Kigo cyashyize kuri Twitter, rigira riti :“RwandAir iramenyesha abanyarwanda bose ko (…)
-
Imvura yaraye iguye yahitanye abantu barenga 16 ibasanze mu mazu yabo
3 February 2020, by Dusingizimana Remy
Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye by’u Rwanda yahitanye ubuzima bw’abantu barenga 16, isenya n’inzu 15 z’abaturage nk’uko abategetsi babitangaza.
-
Minisitiri w’ intebe mushya w’ u Rwanda yakorewe ibirori byo kumusezera no kumwifuriza ishya n’ ihirwe
9 September 2017, by Nsanzimana Ernest
Minisitiri mushya w’ intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakorewe ibirori n’ abakozi ndetse n’ abayobozi ba banki y’ Isi, bamusezeraho ari nako bamwifuriza ishya n’ ihirwe mu mirimo agiyemo yo kuyobora guverinoma y’ u Rwanda.
Ibi biroro byabereye muri Amerika tariki 7 Nzeli 2017, byitabirirwa n’ abantu b’ ingeri zinyuranye barimo n’ Abanyarwanda.
Nk’ uko byatangajwe n’ Umuseke dukesha iyi nkuru Andrew Bvumbe uyobora Africa Group 1 irimo ibihugu 22 n’u Rwanda rurimo wari umuyobozi (…)
-
Undi muturage yavuze ko impamvu yasenyewe ari uko yatswe ruswa akanga kuyitanga
23 August 2017, by Nsanzimana Ernest
Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Kanama 2017, Umuryango.rw twabagejejeho inkuru y’ umunyamabanga Nshingwabikorwa wo mu karere ka Ruhango wasenyewe inzu n’ ubuyobozi avuga ko impamvu yatumye asenyerwa ari uko yatswe ruswa akanga kuyitanga.
Mu byumweru bitatu ibi bibaye umuturage wo ku karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yasenyewe inzu yari amaze amezi atatu akoreramo avuga ko byabaye nyuma y’ uko hari abantu bamuhamagaye bamwaka amafaranga akanga kuyabaha.
Ku gicamunsi cyo ku wa 22 Kanama (…)
-
Nyaruguru : Minisitiri w’ intebe Murekezi ukomoka muri PSD ari mubarimo kwamamaza umukandida Kagame [AMAFOTO]
15 July 2017, by Nsanzimana Ernest
Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi umurwanashyaka wa PSD ni umwe mu bantu bagera ku bihumbi 100 bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Paul Kagame mu karere ka Nyaruguru.
Kuri uyu wa Gatandatu ni umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kw’ abakandida Perezida. HE Paul Kagame ariyamamariza mu turere tw’ amajyepfo Gisagara na Nyaruguru.
Umukandida Kagame yamaze kugera mu karere ka Nyaruguru ahateraniye abantu benshi bagera ku bihumbi 100.
Mu bateraniye ku kibuga cyo (…)
-
Knowless warokotse Jenoside afite imyaka 4 yagize icyo asaba abanyarwanda
7 April 2018, by Muhire Jason
Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless ni umuhanzi ukomeye cyane mu Rwanda, ndetse no mu karere amaze kumenyekana. Mu myaka 24 ishize biragoranye cyane kugira icyo avuga ku byamubayeho muri Jenoside yakorewe abatutsi,aho yari umwana muto cyane ataruzuza imyaka ine, ubutumwa atanga uyu munsi ni ubw’ubumwe bw’abanyarwanda no gukomera ku barokotse.
Knowless yavutse tariki 01 Ukwakira 1990 avukira mu Ntara y’Amajyepfo,kimwe n’abandi bahanzi mu gihe nk’iki cya Jenoside ibikorwa byabo bya muzika (…)
-
Rayon Sports mu nzira yo gusinyisha Sibomana Patrick
18 July 2017
Bimaze iminsi bivugwa cyane ko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro byimbitse n’umusore Sibomana Patrick wakiniraga ikipe ya APR FC gusa kuri ubu ibi biganiro biri kugana ku musozo kuko uyu musore yamaze gutandukana n’ikipe ya APR FC ndetse ngo bitarenze iki cyumweru uyu musore araba yageze muri Rayon Sports.
Amakuru agera ku umuryango dukesha Ruhagoyacu ni uko uyu musore yarekuwe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Nyakanga byahise bishyira ikipe ya Rayon (…)
-
Nyanza: Wa mugabo uheruka kwica umugore we amuziza imitugo yarasiwe muri Gereza
23 May 2022, by Rebecca UFITAMAHORO
Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi, 2022 akekwaho kwica umugore we bari bagiye kugabana imitungo, yamfiriye muri Kasho nyuma yo kuraswa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE cyahawe n’uwarumuturanyi w’urugo rwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 na Nyakwigendera Niyonsaba Helarie w’imyaka 36 ,avuga ko abayobozi bababwiye ko Ndahayo yarwanyije inzego z’umutekano ziramurasa agahita apfa.
Yabwiye Umuseke ati “Yarapfuye, urabariza umuzimu mu bazima. Yapfuye (…)
-
Gira Inka igiye kujya ishyirwamubikorwa n’ imiryango itegamiye kuri Leta
11 May 2017, by Nsanzimana Ernest
Ihuriro rigizwe n’ imiryango itegamiye kuri Leta rigiye guhabwa miliyari y’ amafaranga y’ u Rwanda ngo ibe ariyo ishyira mu bikorwa gahunda ya Girinka.
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2017, nibwo Leta y’ u Rwanda ihagarariwe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bashyize umukono ku masezerano yo kwegura imiryango itegamiye kuri Leta ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Gira Inka.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bugaragazako abanyarwanda 34.6% bavuga ko hari abadahabwa inka muri iyi gahunda (…)