Bisi ya Kampani itwara abagenzi ya Trinity yagoganye n’ ikamyo umushoferi w’ ikamyo arapfa abandi 7 barimo n’ umushoferi wa Trinity barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeli mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.
Trinity yakoze impanuka yahagurutse I Kampala saa moya z’ umugoroba, yagombaga kugera I Kigali, ikaza gukomeza yerekeza muri Congo. Iyi kamyo yakoze impanuka hashize akanya gato ihagurutse mu isanteri ya Nyaconga mu karere ka Gasabo. (…)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Gasabo: Trinity yagonganye n’ ikamyo umwe arapfa 7 barakomereka [AMAFOTO]
24 September 2017, by Nsanzimana Ernest -
NEC izatanga inyandiko za Diane Rwigara mu nzego zibishinzwe
20 July 2017, by Iyamuremye JanvierKomisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yavuze ko izatanga impapuro z’uwari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Diane Rwigara mu gihe cyose hagira inzego zibishinzwe zizisaba.
Ubwo hatangazwaga lisiti ntakuka y’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku wa 7 Nyakanga 2017, abakandida batatu barimo Paul Kagame, Umukandida wigenda Mpayimana Philipeni na Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party na ho abandi batatu ntibemererwa (…) -
Uko urugendo rw’Amavubi muri CHAN 2018 ruteguye
2 January 2018, by Nsanzimana ErnestAmavubi yerekeje muri Tuniziya mu mugi wa Sousse ku munsi w’ejo taliki ya 01 Mutarama 2018,mu mwiherero w’iminsi 10 wo kwitegura imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva taliki ya 12 Mutarama kugeza ku ya 04 Gashyantare 2018.
Amavubi ahanzwe amaso n’abanyarwanda benshi,agiye kwitabira iyi mikino ya CHAN nyuma y’aho yageze mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino iheruka kubera mu Rwanda aho yasezerewe na RDC ku bitego 2-1 mu mukino wasabye ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera .
Muri (…) -
RUSIZI:Abakekwaho gukubita wa mukobwa wabengewe ku rusengero maze bakamuciraho n’agatimba bari mu mazi abira[AMAFOTO]
31 July 2018, by Martin MunezeroUbuyobozi bw’Akagali ka Kinyaga mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi burimo gukurikirana abantu bakekwaho gukubita umukobwa witwa Nyandwi Therese wabengewe ku rusengero agahabwa inkwenene na rubanda bakarenzaho no kumukubita ndetse bakamuciraho agatimba yari yambaye agiye gusezerana.
-
FERWAFA yamaze guhagarika abafana ku ma stade mu gihe FERWABA yo yahagaritse imikino
14 March 2020, by Dusingizimana RemyIshyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino yose ya Shampiyona n’indi mikino yose iba nta bafana bahari kugeza igihe kitazwi.
-
Imfubyi Minisitiri Nyirasafari yasanze zifashwe nabi bikamutera agahinda, zimuriwe ahandi
23 June 2017, by Nsanzimana ErnestAbana b’ imfubyi barererwaga mu kigo cy’ imfubyi cya CENA mu Rusayo mu Murenge wa Gashonga ho mu karere ka Rusizi, bamwe bimuriwe I Kigali abandi bimurirwa mu karere ka Nyamagabe.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ aho tariki 15 Kamena , Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Esperance Nyirasafari yasuye iki kigo agasanga akana bafite guhera ku myaka 8 kuzamura barya rimwe ku munsi n’ aho abafite guhera ku myaka 8 gusubira hafi akaba aribo barya kabiri ku munsi.
Umwana umwe (…) -
BNR yatangaje ko ifaranga ry’ u Rwanda rigiye kongera kwihagararaho imbere y’ idorali ry’Amerika
30 August 2017, by Nsanzimana ErnestKuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017 banki nkuru y’ u Rwanda BNR yamuritse raporo igaragaza uko ubukungu bw’ u Rwanda bwitwaye mu mezi 6 ashize bitanga icyizere ko mu mpera z’ uyu mwaka wa 2017 ifaranga ry’ u Rwanda rizaba rimaze kwisubiza agaciro kagana na 3,0%.
Muri uyu muhango Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bikomeje kujya ku gipimo cyo hasi kurenza uko babitekerezaga.
Yavuze ko muri Kamena 2017 ifaranga ry’u (…) -
“Baradutabye ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka” H. E Kagame
16 July 2017, by Nsanzimana ErnestUmukandida wa FPR Paul Kagame yongeye kunenga abanyamahanga basize u Rwanda ahabi bibwira ko igihugu kirangiye, ariko ubu ngo barashibutse, baramera barakura, ni ubukombe.
Ubu butumwa Kagame yabutangiye mu karere ka Kamonyi aho yiyamamarije kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Huye na Nyamagabe.
Yagize ati “Baducukuriye urwobo, baradutabye, ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka. Abanyarwanda twabaye imbuto, turashibuka, ubu turi (…) -
Kabila yasabye amashyaka yishyize hamwe ayoboye gukomeza kumwubaha
22 February 2019, by Dusingizimana RemyUwahoze ari perezida wa RDC,Joseph Kabila yasabye urugaga rw’amashyaka ayoboye ya Front Commun pour le Congo (FCC), ifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko ko bagomba gukomeza kumwubaha ndetse nabo ntibamutenguha babimwemerera bashyira igikumwe ku masezerano.
-
Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya FIFA
22 February 2019, by Dusingizimana RemyChelsea yahawe igihano cyo kumara amasoko abiri itagura abakinnyi kubera kwica amategeko ya FIFA nkana ikagura abakinnyi bakiri bato mu buryo budakurikije amategeko aho yaciwe n’ibihumbi 460,314 by’amapawundi.
Umuryango.rw