Umukobwa umwe rukumbi wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, warushinze kuwa Gatandatu taliki ya 06 Nyakanga 2019, yifashishije amagambo yo mu gitabo cy’indirimbo ya Salomo ibice 3;4 yerekana ukuntu anejejwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Ange Kagame yatatse umugabo we bashyingiranywe akoresheje amagambo yo muri Bibiliya
8 July 2019, by Dusingizimana Remy -
Perezida Kagame yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’ ubwato muri Tanzania
21 September 2018, by Nsanzimana ErnestPerezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango y’Abanyatanzaniya yaburiye ababo mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu kiyaga cya Victoria.
-
UNHCR irashinja polisi y’ u Rwanda gukoresha amasasu mu guhosha imyigaragambyo y’ impunzi
23 February 2018, by Nsanzimana ErnestIshami ry’ Umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko ryababajwe bikomeye n’ urupfu rw’ impunzi eshanu zaguye mu myigaragambyo y’ impunzi z’ Abanyekongo yaberaga ku biro by’ uyu muryango biri mu karere ka Karongi.
Mu itangazo UNHCR yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018 yavuze ko polisi y’ u Rwanda yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo gutatanya impunzi zari mu myigaragarambyo yabona ntacyo bitanze igakoresha amasasu.
Iryo tangazo (…) -
Iwacu Trust Management ije gufasha abari mu Rwanda no mu mahanga gucunga imitungo yabo kinyamwuga
15 March 2021, by UbwanditsiKenshi usanga Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’imbogamizi zo gutangiza no gukurikirana ishoramari mu Rwanda bitewe n’uko batahibereye, bikaba byabateza igihombo gishobora no gutuma bazinukwa gutekereza gushora imari mu gihugu cy’amavuko.
Hari bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bifuza gutangira ishoramari mu gihugu cy’amavuko, bakiringira bene wabo, inshuti zabo n’abandi bafitanye amasano bari mu Rwanda maze bakabaha inshingano zo kubagurira, kubagurishiriza no kureberera imitungo (…) -
Diane Rwigara, Barafinda na Mwenedata ntibabonetse ku rutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza
7 July 2017, by Nsanzimana ErnestMpayimana Philippe niwe mukandida wigenga wenyine wemerewe kuziyamamariza kuyobora u Rwanda muri bane bari babyifuje.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’ abemerewe kuziyamamariza kuyobora u Rwanda.
Abakandida bemewe kwiyamamaza ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu ni H.E Paul Kagame uzahagararira ishyaka FPR, Dr Frank Habineza uzahagararira ishyaka DGPR n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe. (…) -
Perezida Kagame yihanganishije abana bakoze impanuka abizeza inkunga
9 January 2023, by Dusingizimana RemyPerezida Paul Kagame yihanganishije imiryango y’abana b’abanyeshuri bakoreye impanuka ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro nyuma y’uko imodoka yari ibatwaye irenze umuhanda.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter yavuze ko yamenye iby’iyi mpanuka ndetse yihanganisha imiryango y’aba bana ndetse nabo abifuriza gukira vuba.
Perezida Paul Kagame yagize ati"Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi (…) -
‘Igikoresho cy’ itora cyose ubu turakicaranye’ NEC
29 August 2018, by Nsanzimana ErnestKomisiyo y’ igihugu y’ amatora yatangaje ko imyiteguro y’ amatora y’ abadepite asigaje iminsi 5 ngo abe igeze kure ndetse ko ibikoresho byose bizakenerwa byamaze kuboneka.
-
Dore ibintu 24 biteye amatsiko byanze bikunze ukwiye kumenya mu gihe utuye ku isi!Ese Wari uziko.....
5 April 2018, by Martin MunezeroUbundi ubusanzwe isi dutuye yuzuye ibintu biteye amatsiko, kandi nyamara abantu benshi bibeshya cyane ko babisobanukiwe byose…kimwe nuko natwe ubwacu ahanini tutisobanukiwe neza cyangwa se ngo tube twamenya neza bimwe mu bice bigize umuntu n’ubuzima bwe ndetse n’ibikikije isi dutuyemo bimwe na bimwe.
Ari yo mpamvu ikinyamakuru cya Umuryango.rw twifuje kugeza ku basomyi bacu bimwe mu biteye amatsiko umuntu wese akwiye kumenya: Ese Wari uziko….
1. Inyuguti ikoreshwa cyane kurusha izindi (…) -
Nyarugenge: Abafatanyabikorwa bakusanyije miliyoni zirenga 128 yo kubakira abatishoboye
13 December 2019, by UbwanditsiKu mugoroba wo kuwa gatatu taliki 11/12/2019 ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyarugenge bakusanyije Miliyoni zirenga 128 zo gutera inkunga Akarere mu gikorwa cyo gushakira amacumbi abatishoboye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyarugenge.
Jean de Dieu Serugendo ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Umuryango ko Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatumyeho abagize iri huriro ry’abikorera ngo bushimire abarigize ku bikorwa basanzwe bafatanya n’Akarere kandi (…) -
Bugesera: Abarimu barigutanga ibihumbi 9 yo gushyigikira amatora ya Perezida mu Rwanda
21 October 2017, by Iyamuremye JanvierBamwe mu barimu bigisha ku ishuli ribanza rya Kagerero riherereye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, baravuga ko ngo ubuyobozi bw’iki kigo bufatanyije n’ubw’Umurenge n’Akarere buri kubasaba amafaranga yo gushyigikira amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda nyamara amatora yarabaye muri Kanama uyu mwaka.
Haba Ubuyobozi bw’ir’ishuri ; ubw’Umurenge n’ubw’Akarere burabihakana gusa Umuyobozi w’Akarere bwo bukavuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.
Ku ishuli ribanza rya (…)
Umuryango.rw
Perezida Kagame yihanganishije abana bakoze impanuka abizeza inkunga