Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeje ko rwataye muri yombi umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya GS Murira mu karere ka Rusizi, ushinjwa gukubita umunyeshuri yigisha witwa Kwizera Patrick akamuvuna ukuboko.
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
RIB yemeje ko yataye muri yombi wa mwarimu wakubise umunyeshuli we akamuvuna ukuboko
18 September 2019, by Dusingizimana Remy -
Isoko rimwe rya Afurika rikeneye uruhare rw’ abikorera mu rwego rutigeze rubaho – Perezida Kagame
20 March 2018, by Nsanzimana ErnestPerezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibihugu by’ Afurika bikorana ubucuruzi n’ ibihugu byo hanze y’ uyu mugabane cyane kurenza uko bibukorana ubucuruzi hagati yabyo, avuga ko ishyirwaho ry’ isoko rimwe ry’ Afurika risaba ko ibyo bihugu bizamura ubucuruzi hagati yabyo kandi ntibigabanye ubwo bikorana n’ amahanga. Yongeraho ko isoko rimwe ry’ Afurika rikeneye uruhare rw’ abikorera cyane.
Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yabivuze kuri uyu wa 20 Werurwe 2018 ubwo yatangaga ikiganiro (…) -
“Tubwira urubyiruko ko ari abayobozi b’ejo, none se nk’ubu ba meya ni bangahe?: Meya wa Nyaruguru
12 May 2019, by UbwanditsiHabitegeko Francois, Meya w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko hari igihe abayobozi baganiriza urubyiruko bakarubwira amagambo atagira icyo arufasha mu gukangukira umurimo, kuwitabira no kutagira uwo banena.
-
Mpayimana yatangaje ko yatanze kandidatire mu matora y’ abadepite
25 July 2018, by Nsanzimana ErnestAha Mpayimana Philippe yari amaze gutanga dosiye ari kumwe n’ abamufashije Madamazella Mukamana Rachel wamuhagarariye mu karere ka Nyaruguru n’inshuti ye Otto Ahmed babana mu mujyi wa Kigali
Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba Perezida w’ u Rwanda umwaka ushize wa 2017 agatsindwa na Perezida Kagame yatanze kandidatire nk’ umukandida wigenga mu matora y’ abadepie nk’ uko atahemye kubitangaza kuva atsinzwe amatora ya Perezida.
-
Perezida Kagame yakiriye Abanyeshuri basanzwe ari n’abayobozi mu bihugu bitandukanye by’Africa-AMAFOTO
15 August 2017, by Iyamuremye JanvierKu gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi 54 bongerera ubumenyi bwabo mu miyoborere mu ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard Business School basanzwe ari n’abayobozi mu bihugu bitandukanye muri Africa.
Aba banyeshuli baje kwigira ku iterambere u Rwanda rwagezeho baganira ku cyatuma umugabane wa Africa uca ukubiri n’ibibazo bikomeje kuwugariza. Aba banyeshuri biga muri gahunda yiswe Senior Executive Program for Africa (SEPA)
Prof (…) -
Adeline Rwigara arashaka umwunganizi wunganiye Ingabire Victoire
12 October 2017, by Iyamuremye JanvierKu nshuro ya Gatatu abaregwa bose :Diane Shima Rwigara,Adeline Rwigara na Mme Mukagemanyi Rwigara basabye ko urubanza rusubirwa; impamvu yabyo n’uko bifuza undi munyamategeko wiyongera kuri Me Celestin Buhuru.
Abaregwa basabye undi munyamategeko ubunganira kubera ubunini bwa dosiye y’ibyaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho.
Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara arifuza kunganirwa n’umuntu mushya ariwe Me Gatera Gashabana aravuga ko Me Buhuru Celestin yakomeza kunganira abana be ariko we (…) -
Uganda: Perezida Museveni ni umwe mu basaga miliyoni 2 bateraniye i Namugongo mu misa yo kwibuka abahowe Imana
3 June 2017, by Ferdinand DukundimanaAbakristu Gatolika n’Abangilikani basaga miliyoni ebyiri, barimo na Perezida Museveni, bateraniye i Namugongo muri Uganda mu gitambo cya Misa yo kwibuka abahowe Imana b’i Bugande bishwe n’Umwami Kabaka Mwanga.
Hashize imyaka 128 abahowe Imana b’i Bugande bitabye Imana bazize kwanga kwihakana izina rya Yezu Kristu. Hari ku ngoma y’umwami Kabaka Mwanga wategekaga ubwami bwa Buganda, aho ni mu mwaka wa 1886.
Ku itariki ya 3 Kamena buri mwaka nibwo Abakristu baturuka mu mpande zose z’Isi (…) -
Perezida Kagame yasabye inzego zose bireba gukemura burundu ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage
25 June 2017, by Nsanzimana ErnestPerezida Paul Kagame yavuze ko inzego zitandukanye zaba iza Leta n’abikorera zigomba gushakira umuti ikibazo cyo gutinda kwishyura abaturage mu gihe hari imirimo bakoreshwejwe, kuko usanga hari aho bakoreshwa ariko bagategereza igihembo cyabo bagaheba.
Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Radio na Televiziyo by’igihugu kuri iki Cyumweru, ubwo yakiraga ibibazo by’abari bateraniye mu cyumba ikiganiro cyaberagamo n’iby’abaturage bo mu mpande zitandukanye z’igihugu.
Uwitwa (…) -
Rusizi: Abantu bitwaje intwaro barashe abaturage umwe ahasiga ubuzima 8 barakomereka
20 June 2017, by Nsanzimana ErnestUmwe yitabye Imana, abandi 8 barakomereka nyuma y’ uko abantu bataramekana binjiye mu kabari ko mu murenge wa Bugarama bagatangira kurasa abaturage ndetse bakanaturitsa gerenade.
Byabereye mu Kagari ka Ryankana, mu Mudugudu wa Gihigano uturanye n’uherutse kurasirwamo abantu batatu, muri Werurwe uyu mwaka, babiri muri bo bagahita bitaba Imana.
Ababibonye bavuze ko abateye gerenade ari abantu babiri bari bambaye imyenda ya gisivile bahise bahunga berekeza i Burundi. Muri ako kanya ngo (…) -
Umugororwa watorotse gereza yashyikirijwe polisi y’ u Rwanda
11 May 2017, by Nsanzimana ErnestKuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’u Rwanda umugabo witwa Rugamba Jovan wari waratorotse gereza agahungira muri Uganda ari naho yafatiwe.
Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 y’igifungo ajya kukirangiriza muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2017 yatorotse (…)
Umuryango.rw