Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rutere nta gihe kinini gishize ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi byasabye Abanyarwanda gushyirahamwe no guhindura imyumvire, avuga ko kugira ngo abantu bahindure imyumvire bibasaba kubanza kumenya ubukungu bafite.
Yabitangaje kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017, ubwo yari ayoboye inama yahuje Abaminisitiri b’ ububanyi n’ amahanga baturutse mu bihugu bitandukanye by’ Afurika yiga ku mpinduka mu muryango w’ Afurika yunze ubumwe AU. (…)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
“Guhindura imyumvire bisaba kubanza kumva ubukungu dufite” Perezida Kagame [AMAFOTO]
8 May 2017, by Nsanzimana Ernest -
Kagame yabwiye ab’I Gakenke ko ibyo FPR Inkotanyi yemereye abaturage itajya yirarira ibikora
31 July 2017, by Iyamuremye JanvierMu ijambo Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda yagajeje ku bihumbi by’abaturage bari bateraniye mu karere ka Gakenke, yavuze ko ibyo FPR Inkotanyi yemereye abaturage itajya yirarira ibikora.
Mbere yo kugeza ijambo ku baturage Kagame yabanjirijwe na Murebwayire Christine wamamazaga umukandida wa FPR Inkotanyi.
Yagize ati “Yaturinze abacengezi, aturinda ibiza twahuye nabyo muri 2016, atwubakira imihanda, atwubakira umudugudu w’icyitegererezo i mugunga, ubu dufite ibisubizo. Kera (…) -
Umupolisi w’i Burundi wafatiwe ku mupaka w’u Rwanda yasubijwe iwabo
16 April 2018, by Martin MunezeroKuwa gatanu, umupolisi wo ku mupaka Irakoze Théogene ku ruhande rw’i Burundi yafatiwe mu Rwanda yambutse yasinze arafungwa. Kuri uyu wa mbere nibwo yasubijwe inzego z’umutekano iwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwashyikirije abayobozi b’i Burundi uyu mupolisi wari wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Ubusanzwe uyu mupolisi akorera ku mupaka wa Ruhororo mu Ntara ya Cibitoke inahana imbibi n’u Rwanda ku gice cy’iburengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda.
Radio na Televiziyo by’u (…) -
Umudasso urya cyangwa akambara ibyo yambuye abazunguzayi ... ’nitumubona tuzamuhana’- Meya Kayisime
15 August 2017, by Nsanzimana ErnestUbuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali buhakana amakuru y’ uko abashinzwe gufata abazunguzayi bafata ibyo babambuye bakabyambara ibindi bakabirya. Umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge avuga ko umudasso ubikora ari nka wa mukobwa uba umwe agatukika bose, agashimangira ko uwafatwa abikora yahanwa
Amakuru y’ uko abashinzwe kurwanya ubucuruzi Leta y’ u Rwanda yita ubw’ akajagari bafata ibyo bambuye abazunguzayi bakabyitwarira atangazwa n’ abazunguzayi bavuga ko bajya bababona (…) -
Waba wifuza guhindurirwa ubuzima urimo ubu? Kurikirana urugero rwa Elisa
19 November 2019, by UbwanditsiEliya na Elisa basezerana, 1 Abami 19:19-21 : 19 Ni uko avayo, aragenda asanga Elisa mwene Shafati, ahingisha inka zizirikanijwe ebyiri ebyiri mu mirongo cumi n’ibiri, ahagaze ku murongo uheruka. Eliya akebereza aho aramusanga, amunagira umwitero we. 20 Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.” Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?”
21 Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by’imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera. -
U Rwanda nyuma yo guca amashashi, pulasitiki zikoreshwa rimwe nazo zatangiye gucibwa
25 May 2018, by Nsanzimana ErnestLeta y’ u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry’ amacupa ya pulasitiki mu biro no mu nama igasaba ko hakoreshwa ibikoresho ibikoresho bidakoreshwa rimwe ngo bijugunywe.
-
Kazo muri Ngoma: Indwara y’ amayoberane imaze guhitana inka 20
20 May 2017, by Nsanzimana ErnestMu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma aborozi bo baravuga ko inka zabo zimaze iminsi zibasiwe n’indwara bataramenya ubu imaze guhitana inka 20 mu mezi abiri gusa iyi ndwara imaze igaragaye muri aka gace.
Bavuga ko itungo rifashwe n’iyi indwara rihita ripfa amarabira, bakavuga ko inka ishobora kurara cyangwa ikaramuka ari nzima ariko bakajya kubona bakabona yikubise hasi.
Umwe muri aba borozi witwa Musabye agira ati ” Ujya kubona ukabona inka yituye hasi irapfuye ako kanya igatangira (…) -
Uganda: Urukiko rwategetse ko akayabo kashyizwe mu mva y’ Umuherwe Semwanga gakurwamo
3 June 2017, by Nsanzimana ErnestUrukiko rukuru rwo mu gihugu cya Uganda rwategetse ko akayabo k’ amafaranga kashyizwe mu mva y’ umuherwe Ivan Semwaga uherutse gushyirwa gakurwa gakurwamo.
Mu muhango wo gushyira itsinda rya Gang Rich Semwanga yabarizwagamo rimuhererekesheje akangari k’amafaranga arimo amashiringi ya Uganda, Rand yo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Amadorali ya Amerika.
Nyuma yo gushyingura, igipolisi cya Uganda cyahise gifata umwanzuro wo kurinda iyo mva, hirindwa ko yacukurwa hagakurwamo ibintu by’agaciro (…) -
Itangazo: HATEGEKIMA Damascene yasabye guhindura amazina akitwa RUKUNDO GAKURU Desire
18 February 2019, by UbwanditsiUwitwa HATEGEKIMANA Damascene yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n’amategeko akitwa RUKUNDO GAKURU Desire.
Ingingo z’ingenzi ashingiraho asaba guhindura amazina zikaba ziri hano hasi: -
Visi Perezida w’ Ishyaka rya Victoire Ingabire yatorotse gereza
8 October 2018, by Nsanzimana ErnestUmuyobozi wungirije w’ ishyaka FDU inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda n’ undi mugororwa batorotse gereza kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018.
Umuryango.rw
Itangazo: HATEGEKIMA Damascene yasabye guhindura amazina akitwa RUKUNDO GAKURU Desire