Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, Abanyarwanda baturutse mu bihugu by’Uburayi ndetse no mu mpande zitandukanye z’Isi barahurira i Ghent mu Bubiligi mu gikorwa cyitswe ‘Rwanda Day’, aho bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda bakanashakira ibisubizo imbogamizi zikigaragara.
Muri ibi birori, umushyitsi mukuru araba ari Perezida wa Repubulika Kagame Paul. Biteganyijwe ko ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori ndetse anagire umwanya wo kungurana ibitekerezo nabo.
Avuga (…)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Itangazo Rigenewe Abanyamakuru: Rwanda Day igiye kongera kubera mu Bubiligi nyuma y’imyaka irindwi
10 June 2017, by Ferdinand Dukundimana -
Rubavu/ Rugerero: Batewe ubwoba n’ ikiraro giherutse guhitana umwana w’ inshuke [AMAFOTO]
15 October 2017, by Nsanzimana ErnestAbuturage bafite ubwoba ko ikiraro cya Dobogo cyaridutse mu mezi arindwi ashize kitubatswe vuba cyakomeza guhitana abana bajya ku mashuri nk’ uko byagenze mu kwezi gushize kwa Nzeli 2017.
Iki kiraro gica hejuru y’ umugezi wa Sebeya mu murenge wa Rugerero. Gihuza ahitwa Kiroje n’ akagari ka Rwaza umudugudu wa Mushoko.
Nk’ uko aba baturage babitangarije Umuryango ngo iki kiraro gisa n’ icyaharitse ubuzima bwabo kuko cyambukirizwagaho ibicuruzwa.
Segasimba Patrice yavuze ko hashize amezi (…) -
Afurika y’Epfo ntiyabwiye u Rwanda icyatumye ihamagaza Ambasaderi wayo
10 December 2018, by Nsanzimana ErnestAmbasaderi George Nkosinati Twala wari umaze imyaka 6 ahagarariye Afurika y’Epfo yabwiye Leta y’ u Rwanda ko igihugu cye cyamuhamagaje ariko Afurika y’ Epfo ntabwo irabwira u Rwanda icyatumye Ambasaderi ahamagazwa.
-
Diane Rwigara yashimiye abamubaye hafi mu gihe cy’ umwaka yamaze mu buroko
15 October 2018, by Nsanzimana ErnestUmunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi Diane Rwigara yashimiye abamubaye hafi mu gihe cy’ umwaka we na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara bamaze muri gereza.
-
Hamenyekanye impamvu itangaje yatumye Abanyekongo batwika imodoka za MONUSCO
2 November 2022, by Dusingizimana RemyMuri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abaturage baraye batwitse imodoka 2 z’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO).
Izo modoka zatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya mu birometero 5 ugana mu mujyi wa Goma.
Ababibonye bavuze ko abaturage bazitwitse bashinjaga ingabo za MONUSCO kugemurira ibikoresho bya gisirikare inyeshyamba za M23.
Ijwi ry’amerika rivuga ko ahagana saa tanu z’ijoro aribwo imodoka za MONUSCO zaturukaga Kiwanja zerekeza I Goma zageze (…) -
Visi Meya Muhongerwa yagoroye imvugo yigeze gukoresha ku basabiriza
3 October 2018, by Nsanzimana ErnestUmuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame MUHONGERWA Patricie yasabye buri wese wamwumvise nabi mu mvugo ye yo mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane ko nta kintu kibi yari agendereye.
-
Nyamagabe: Gitifu w’Akarere afunze by’agateganyo akekwaho kwiba amafaranga y’Akarere
14 June 2018, by UbwanditsiKu mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na RIB (Urwego rw’Ubugenzacyaha) bataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe TWAYITURIKI Emmanuel bamukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano yiba amafaranga y’Akarere.
Urwego rw’Umuvunyi rwatangarije Umuryango ko Twayituriki Emmanuel akurikiranweho ibyaha byo kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano. (…) -
Aba mbere bahawe urukingo rwa kabiri rwa Pfizer mu Rwanda
2 April 2021, by Dusingizimana RemyKuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021, mu Rwanda gahunda yo gutanga doze ya kabiri urukingo rwa #COVID19 yatangiye mu Rwanda. Abahawe uru rukingo ni abahawe urwa mbere rwa Pfizer.Iyi gahunda biteganyijwe ko izarangira tariki 21 Mata 2021.
-
Uwakinnye ari ‘Intare y’ ingore’ ngo abantu baramutinya
6 July 2018, by Nsanzimana ErnestAntoinette Uwamahoro benshi bazi ku mazina atandukanye arimo Intare y’Ingore, Mukadata, Umubyeyi Gito Superansiya bitewe n’ amafilime atandukanye yakinnyemo atari umuntu utari mwiza ngo abantu baramutinya ngo ariko yagiye muri filime yarabyiyemeje agomba kwirengera ingaruka
-
Umwana wateruwe na Perezida Kagame yamusabye ko yabafasha umubyeyi we agafungurwa [VIDEO]
6 August 2017, by Nsanzimana ErnestGisubizo Swariha Yassine, Umwana w’ umukobwa w’ imyaka ine y’ amavuko Paul Kagame yateruye ubwo yiyamamarizaga I Nyamirambo ikintu rukumbi asaba Kagame niko yafasha umuryango we Ise Ndayisenga Yassin bahimba Kagame ufungiye itunda n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge agafungurwa.
Gisubizo yavutse tariki 15 Werurwe 2013, yiga mu kibura mwaka, Mama we Muhoza Asinah avuga ko nanubu atariyumvisha ukuntu umwana we yagize umugisha wo guterurwa na Perezida Kagame. Gusa avuga ko nawe muri 2010 nawe (…)
Umuryango.rw
Hamenyekanye impamvu itangaje yatumye Abanyekongo batwika imodoka za MONUSCO
Aba mbere bahawe urukingo rwa kabiri rwa Pfizer mu Rwanda