Inzu y’ icyumba kimwe iherereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo yafashwe n’ inkongi, umugore, umugabo n’ umwana bahiramo, umwana ahasiga ubuzima.
Umuturage wabonye iby’ iyi nkongi yo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2017, yavuze ko yaturutse kuri buji uyu muryango wacanye ukibagirwa kuyizimya.
Yagize ati “ Bari barimo bacanye buji, ubwo basinziriye, buji yari iteretse ku ijerekani, ijerekani itere kuri kuri tapi, tapi irashya itwika na matela bari baryamyeho ntibabimenya (…)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Jabana: Uruhinja rwahiriye mu nzu rurapfa ababyeyi bajyanwa kwa mugana
27 July 2017, by Nsanzimana Ernest -
Rulindo: Inkongi y’umuriro yatwitse amacumbi y’abanyeshuli muri APAPEC Murambi
18 October 2019, by Dusingizimana RemyInkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuli b’Abahungu mu rwunge rw’amashuli rwa APAPEC Murambi ruherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi,bituma ibikoresho byabo bishya birakongoka.
-
Jado Uwihanganye, Rwakazina wayoboraga Umujyi, Maj Gen Karamba mu basabiwe kuba ba Ambasaderi
16 July 2019, by UbwanditsiPerezida wa Repubulika, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo ya 111, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019, Perezida Paul Kagame yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.
-
Abanyeshuri ba mbere batangiye kwerekeza ku mashuri yabo
15 April 2021, by Dusingizimana RemyKuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021,abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo, batangiye gusubira ku mashuri birinda gukererwa kugera ku masomo azatangira kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.
-
ADEPR: Abagore barwaniye mu rusengero bapfuye amakimbirane bisanganiwe
17 September 2018, by Nsanzimana ErnestUmugore witwa Nyirambabazi Illumine na Mukashema Beatrice bagundaguraniye mu rusengero bitera abakiristu ihungabana undi avunika imbavu.
-
Ku bibazo by’ amakusanyirizo y’ amata, Minisitiri Kanimba ati “... hari aho dushobora kuba twaragize uburangare”
7 June 2017, by Nsanzimana ErnestMinisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba yavuze ko mu bibazo by’ amakusanyirizo y’ amata, arimo adakora n’ akora nabi harimo ibyatewe n’ uburangare bw’ abayobozi gusa ngo guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo ikemure ibyo ibibazo.
Minisitiri Kanimba yabibwiye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangaga ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo ku ngendo Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi (…) -
Minnaert yatangaje uburyo bw’imikinire Rayon Sports irakoresha kuri Costa do Sol
6 April 2018, by Dusingizimana RemyUmutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ikipe ye irakina umukino wo kwatakira rimwe ndetse bakaza kugarira rimwe kugira ngo bashyire igitutu Costa Do sol yo muri Mozambike barakina uyu munsi mu mukino wo gushaka itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Rayon Sports irasabwa ibitego byinshi mu mukino ubanza
Mu myitozo ya nyuma yok u munsi w’ejo,Minnaert yabwiye abanyamakuru ko bamaze iminsi bareba amashusho agaragaza imikinire ya Costa do Sol muri aya marushanwa ya (…) -
Ni iki kihishe inyuma yo kuba Perezida Macron yaranze gukora mu ntoki za Perezida wa Burkina Faso -VIDEWO
6 December 2017, by Nsanzimana ErnestMu minsi ishize Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron yatembereye mu bihugu bitandukanye by’ Afurika birimo Burkina Faso, Ghana, na Cote d’ Ivoire aho yanitabiriye inama ya 5 ihuza Afurika n’ Uburayi. Imyitwarire ye n’ amagambo yakoresheje byateye benshi ku byibazaho.
Amwe mu magabo yakomerekeje abanya Burkina Faso nk’uko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ni aho Emmanuel Macron yavuze ngo ‘Perezida Kaboré yari yagiye gusana icyuma gitanga ubukonje, Climatiseur’ ubwo yibeshyaga mu (…) -
Perezida Kagame yaganiriye n’ Umwami wa Maroc kuri telefone
6 November 2018, by Nsanzimana ErnestKuri uyu wa mbere Umwami Mohamed wa VI wa Maroc na Perezida Paul Kagame baganiriye ku mavugururwa y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (A ) uyoborwa muri uyu mwaka na Perezida Kagame.
-
Abadepite bafite impungenge ku myenda ya miliyari zirenga 300 u Rwanda ruherutse kuguza
27 September 2018, by Nsanzimana ErnestAbadepite bagaragarije Minisiteri w’ Imari n’ igenamigambi impungenge ku myenda u Rwanda rwatse mu mahanga n’ imbere mu gihugu bagaragaza ko hari ibihugu byaka imyenda ikabibera umuzigo aho kuba igisubizo.
Umuryango.rw