Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 3 Ukuboza yatangije guha mudasobwa nshya abanyeshuri ba za kaminuza mu buryo bw’inguzanyo bazishyura barangije. Telefone za SmartPhones birimo kwigwaho bashobora kuzazihabwa.
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide

Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda bagiye guhabwa mudasobwa 14 000 za i5
4 December 2018, by Nsanzimana Ernest -
Guverineri Mureshyankwano yakomoje ku gafuti yakoze ari umwana yibuka agaseka
20 February 2018, by Nsanzimana ErnestNi umunyapolitiki uzwiho ubuhanga bwo kuganiriza abaturage ayobora abaha ingero z’ aho yavuye n’ uko yaje gutera imbere, abandi bamuzi ari Umuyobozi wa komisiyo y’ imibereho myiza y’ Abaturage mu badepite b’ u Rwanda, uretse ko byanze bikunze abo yigishije namwe mu mwibuka nubwo wenda mutazi ko ubu ari umubyeyi w’ abana batatu wikundira amafunguro ya Kinyarwanda.
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose wasimbuye Munyentwari Alpfonse ku buyobozi bw’ Intara y’Amagepfo yavutse mu muryango wifashije (...) -
Nyarugenge: Abana b’abakobwa 21 basambanyijwe mu kwezi k’umwe
4 November 2019, by Dusingizimana RemyUmuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyarugenge SP Sano Nkeramugaba, yatangaje ko icyaha cyo gusambanya abana bato cyabaye icyorezo muri aka karere ayoboye kuko mu kwezi gushize k’Ukwakira 2019 abana 21 bo mu karere ka Nyarugenge basambanyijwe.
-
Hon. Bamporiki yagaragaje ukuntu uwambaye ubusa aba ahemukiye abana azabyara
23 October 2017, by Nsanzimana ErnestUmuyobozi w’’ itorero ry’ igihugu Hon. Edouard Bamporiki yagaragaje ko kwambara ubusa uri inkumi cyangwa umusore ari uguhembukira urubyaro ruzagukomokaho.
Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n’Abanyarwanda hasigaye hirirwa hazenguruka amafoto y’ abasore n’ inkumi bifotoza bambaye ubusa bagakinga agakomba ku myanya y’ ibanga.
Bamporiki asanga ibi ari ishyano ati “Ni ishyano kuko umuntu wambaye ubusa uyu munsi yumva bimunejeje, ariko bizamugora ejo najya kugira umuryango, azagira (...) -
Mpayimana Phillipe adaherekejwe n’umugore we yatanze kandidatire-AMAFOTO
22 June 2017, by Iyamuremye Janvier, Nsanzimana ErnestKomisiyo y’Amatora yari yavuze ko ku isaha ya saa ine (10h30 a.m) yakira inyandiko z’ibisabwa Umukandida wigenga Phillipe Mpayimana.
Ari mu ivatiri y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota Carina itariho icyapa cya Taxi, Mpayimana yasesekaye kuri Komisiyo Saa 11:57. Mu cyumba cya Komisiyo y’amatora hinjiyemo abanyamakuru bagera ku 10 bazagufata amafoto n’amajwi. Mpayimana arava muri NEC atanga ikiganiro n’abanyamakuru
Uyu mugabo w’imyaka 46 yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu (...) -
P.Kagame yahishuye ko Leta y’u Rwanda yakanguriye Twagiramungu gutaha akinangira
29 July 2017, by Iyamuremye JanvierPaul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka irenga 20, yahishuye ko Leta y’u Rwanda yagerageje gukangurira no gusaba Twagiramungu Faustin, wahunze igihugu, gutahuka ariko akinangira.
Twagiramungu, ni impirimbanyi y’umunyapolitiki washinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaryita RDI Rwanda Rwiza, yakunze kumvikana mu itangazamakuru risebya Leta y’u Rwanda.
Uyu mugabo kandi yigeze kuba Minisitiri w’Intebe nyuma gato y’aho ingabo zari iza FPR zibohoreye (...) -
Niyonzima Olivier Sefu yahishuye igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we
11 March 2020, by Dusingizimana RemyUmukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC,Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu yavuze ko nyuma yo gutera ivi ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020 agasaba umukunzi we Mushambokazi Belyse,uyu mwaka utazasiga akiri ingaragu.
-
Harakekwa akagambane na ruswa mu guteza cyamunara umutungo wa SINAPISI Rwanda
7 February 2018, by Nsanzimana ErnestUmwe mu mitungo y’ umuryango ufasha abatishoboye Sinapisi Rwanda watejwe cyamura ngo hishyurwe ideni rya banki. Sinapisi Rwanda igaragaza ko muri iyo cyamunara umutungo wayo wateshejwe agaciro dore ko wagurishijwe miliyoni 24 nyamara umugenagaciro yari yarawuhaye agaciro ka miliyoni 74 akongeraho ko amake uwo mutungo wagurwa ari miliyoni 52.
Ecobank yirinze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo gusa Banki nkuru y’ u Rwanda ivuga ko mu kugurishwa imitungo y’ abaturage cyamunara hari igihe (...) -
Kamonyi: Abayobozi batandatu barimo ba Gitifu beguriye rimwe
2 October 2017, by Iyamuremye JanvierKu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2017 abayobozi batandatu bo mu Karere ka Kamonyi beguriye icyarimwe ku mpamvu bavuga ko ari izabo.
Ibi bije nyuma y’igenzura rimaze iminsi rikorwa aho hari amakosa yagaragajwe y’Abaturage bubaka mu kajagari ndetse na bamwe mu bayobozi bijandika muri Ruswa, bigakorwa n’itsinda ryashyizweho ngo rigenzure amakosa yagiye akorwa mu myubakire.
Bivugwa ko Inzu zisaga 500 nizo zubatswe mu buryo budakurikije amategeko n’amabwiriza mu mirenge (...) -
Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
12 May 2017, by Nsanzimana ErnestUmwana w’ umukobwa witwa Bayavuge Jacqueline wigaga mu cyahoze ari KIE, ubu akaba ari Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ uburezi bamusanze mu nzu yakodeshaga yapfuye yimanitse mu mugozi birakekwa ko yihahuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kimironko Karamuzi Godfrey yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017 aribwo bamenye ko uyu mukobwa wari ufite imyaka 21 y’ amavuko yiyahuye.
Yagize ati “Ejo saa sita nibwo umuyobozi w’ umudugudu yabwiye ko uwo (...)
0 | ... | 2240 | 2250 | 2260 | 2270 | 2280 | 2290 | 2300 | 2310 | 2320 | ... | 2480