Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide

Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
NI GUTE WAHANGANA N’ IBIBAZO URIMO igice cya 5 – Rev. / Ev. Eustache Nibintije
19 May 2019, by Rev./Ev. Eustache Nibintije -
Umuhanda Perezida Kagame yaduhaye uturutira izahabu zose zibaho – Meya Kamali
28 August 2017, by Nsanzimana ErnestUmuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien avuga ko bishimira umuhanda wa kabulimbo bahawe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akemeza ko ubarutira izahabu zose zibaho.
Uyu muyobozi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017.
Akarere ka Nyamasheke ni akarere gatuwe n’ abaturage 412 718 nk’ uko imibare iheruka kubigaragaza.
Mu byo abagatuye bishimira harimo kuba Nyamasheke ifite ikirere gihora gihehehereye bitewe n’ uko ikora kuri parike ya Nyungwe no ku (...) -
Minnaert yatangaje uburyo bw’imikinire Rayon Sports irakoresha kuri Costa do Sol
6 April 2018, by Dusingizimana RemyUmutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ikipe ye irakina umukino wo kwatakira rimwe ndetse bakaza kugarira rimwe kugira ngo bashyire igitutu Costa Do sol yo muri Mozambike barakina uyu munsi mu mukino wo gushaka itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Rayon Sports irasabwa ibitego byinshi mu mukino ubanza
Mu myitozo ya nyuma yok u munsi w’ejo,Minnaert yabwiye abanyamakuru ko bamaze iminsi bareba amashusho agaragaza imikinire ya Costa do Sol muri aya marushanwa ya CAF (...) -
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane
1 July 2017, by Nsanzimana ErnestPerezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu kwishyira hamwe no gukuraho inzitizi zikibangamiye ubuhahirane, kugira ngo bibashe kugera ku iterambere rirambye.
Kuri uyu wa Gatandatu Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama ya Banki Nyafurika iteza imbere ubucuruzi (African Export-Import Bank, Afreximbank) yari imaze iminsi ibera mu Rwanda, ikaba yaritabiriwe n’abarenga 1000 barimo abayifitemo imigabane n’abandi bafatanyabikorwa.
Yashimiye uburyo mu myaka 20 ishize iyi (...) -
Leta y’ u Rwanda yashyinguye dosiye 13 z’ abaregwa uruhare muri jenoside
26 October 2018, by Nsanzimana ErnestJean Bosco Mutangana
Ubushinjacyaha bukuru bw’ u Rwanda bwashyinguye dosiye z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bagera kuri 13.
-
Ifoto ya Anita Pendo igaragaza uburyo Yirya yasekeje abantu batari bake mu bayibonye(AMAFOTO)
18 May 2017, by Martin MunezeroUmunyamakuru akaba n’umushyushya rugamba Anita Pendo yashyize hanze ifoto agaragazamo ngo uburyo yirya ariko yasekeje abantu batari bake bayibonye,aho ndetse bagiye bayivugaho byinshi bigiye bitandukanye. Umunyamakuru akaba n’umushyushya rugamba Anita Pendo,abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto aho yavuganga ngo uburyo atariwe uzava kuri iyi si atiriye,aho yagize ati “Sinjye uzava kuri iyi si ntiriye diii..hahahahah”.
IYI NIYO FOTO YASKEJE ABANTU Y’UBURYO NGO ANITA (...) -
Mpayimana yashimiye Paul Kagame watsinze amatora ya Perezida by’ agateganyo
4 August 2017, by Nsanzimana ErnestUmukandida wigenga wiyamamarije kuyobora u Rwanda Mpayimana Philippe yashimiye umukandida wa FPR, Paul Kagame watsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu nk’ uko imibare y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora ibigaragaza.
Mu ma saha ya saa sita z’ igicuku cyo ku wa Gatanu tariki 04 Kanama buca ari tariki 5 Kanama 2017 nibwo Komisiyo y’ igihugu yatangaje imibare y’ ibyavuye ku matora ku majwi ari ku kigero cya 80 % iyi komisiyo yari imaze kwakira.
Aya majwi yeretse komisiyo y’ amatora ko Paul Kagame (...) -
Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ ifatizo ahari kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera
9 August 2017, by Iyamuremye JanvierKuri uyu wa 09 Kanama 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari umushinga w’ingirakamaro cyane ku gihugu yongera ko umushinga wategerejwe igihe kinini kugira ngo urangire neza. Iki kibuga giherereye ku musozi wa Karera mu mu kagari ka Karera Umurenge wa Ririma.
Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no gushyira ibuye ry’ ifatizo kuri uyu mushinga (...) -
Uwari Perezida yarafunzwe, uwari Minisitiri w’Intebe ari muri kasho, ni inde uzasigara?
19 July 2020, by Joseph HakuzwumuremyiUmwana wavutse Perezida Bizimungu yatawe muri yombi ubu yujuje imyaka 18
Mu Mwaka w’2000, Pasteur Bizimungu yeguye ku mwanya wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, ariko ataha atanyuzwe.
Mu mwaka ukurikiyeho (2001) yatangiye inzira yo gushinga ishyaka yise PDR Ubuyanja bigaragara ko yari agambiriye kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2003, ari nayo yagombaga kurangiza inzibacyuho yari yaratangiye muri Nyakanga 1994 ubwo FPR Inkotanyi yageraga ku butegetsi. -
Umugororwa watorotse gereza yashyikirijwe polisi y’ u Rwanda
11 May 2017, by Nsanzimana ErnestKuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’u Rwanda umugabo witwa Rugamba Jovan wari waratorotse gereza agahungira muri Uganda ari naho yafatiwe.
Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 y’igifungo ajya kukirangiriza muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2017 yatorotse (...)
0 | ... | 2250 | 2260 | 2270 | 2280 | 2290 | 2300 | 2310 | 2320 | 2330 | ... | 2480