Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mpayimana Philippe yatangaje imbogamizi ebyiri yahuye nazo mu gikorwa arimo cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda avuga ko imwe muri zo yamaze gukemuka.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga byari biteganyijwe ko umukandida wigenga Mpayimana Philippe yiyamamariza kuri site enye mu turere dutandukanye tw’ intara y’ amajyepfo siko byagenze kuko uwo munsi hari site eshatu atagaragarayeho.
Yagombaga kwiyamamariza kuri site ya Ntongwe, iya Ruhango mu (...)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide

Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Umukandida Mpayimana aravuga ko imwe mu mbogamizi yavuyeho hasigaye indi imwe
17 July 2017, by Nsanzimana Ernest -
Zimwe mu nshingano Karekezi Olivier yahawe mu gihe azamara atoza Rayon Sports
21 July 2017Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko Karekezi Olivier ariwe uzasimbura Masudi Djuma nk’umutoza wa Rayon Sports umwaka utaha, mu Kiganiro umuyobozi w’iyi kipe Gacinya Dennis yagiranye na Radio 10 aho yahawe inshingano nyinshi zirimo gutwara ibikombe byose bizakinirwa mu Rwanda mu mwaka w’imikino uri imbere.
Karekezi Olivier wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yahawe inshingano zo gukomereza aho Masudi Djuma yari agejeje ndetse akarushaho cyane ko we (...) -
Iyi nyubako twayubakiye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda bibashe kuhitoreza no kuhatsindira-Perezida Kagame afungura Kigali Arena
9 August 2019, by Dusingizimana RemyKuri uyu wa Gatanu taliki ya 08 Kanama 2019 nibwo Nyakubahwa perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Kigali Arena yubatswe mu mezi atandatu na Kompanyi y’ubwubatsi ya SUMMA y’Abanya Turkia ndetse ikaba iri mu ma stade mezi cyane muri Afurika.
-
Ange Kagame yashimiye cyane mu buryo bugiye butandukanye abarimo ababyeyi be,basaza be n’abakobwa bamubaye hafi[AMAFOTO]
30 December 2018, by Martin MunezeroIngabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye abamubaye hafi mu gihe cy’ubuzima bwe no mu bukwe bwe anizeza Bertrand Ndengeyingoma wamaze kumuhabwa ko urukundo rwabo ruzaba urw’iteka.
-
Barafinda asanga abakandida batatu biyamamaje batararyohereje Abanyarwanda
2 August 2017, by Nsanzimana ErnestBarafinda Sekikubo Fred wari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida ariko ikaba itaremewe aravuga ko abakandida batatu biyamamarije kuyobora u Rwanda bataryohereje Abanyarwanda mu bikorwa bamazemo iminsi byo kwiyamamaza.
Mu kiganiro Barafinda yagiranye n’ Umuryango yavuze ko mu bakandida batatu aribo Dr Habineza Frank wa DGPR, Paul Kagame wa FPR n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe ngo nta numwe wigeze asezeranya Abanyarwanda ikintu gikomeye.
Ati “FPR yakomeje kwivugira biriya byayo (...) -
Ngirente yasubije abibaza niba yari yiteguye guhamagarwa na Kagame amusaba kuba Minisitiri w’Intebe-AMAFOTO+VIDEWO
30 August 2017, by Iyamuremye JanvierMinisitiri w’Intebe mushya wa 11 u Rwanda rugize, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no gushyirwa mu mirimo yo gukorera igihugu cye, yijeje abaturage ubufatanye buhoraho mu gihe cyose azamara kuri kuri uyu mwanya.
Ni mu kiganiro cyihariye yahaye RBA ari nacyo kibimburira ibindi byose, uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko azagirana n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro cyamaze iminota micye yasobanuye ko muri manda ahawe azaharanira gukorana na Guverinoma nshya akanagisha inama (...) -
RDC yashyikirije u Rwanda abarwanyi 5 bo mu mutwe wa CNRD n’imiryango yabo
28 December 2019, by Dusingizimana RemyAbarwanyi batanu bo mu mutwe CNRD wiyomoye kuri FDLR, n’abandi 28 babakomokaho, bagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu bavanwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
-
Iby’ ingenzi mu byaranze tariki 3 Nyakanga
3 July 2017, by Renzaho FerdinandTuri tariki ya 03 Nyakanga, ni umunsi w’184 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 181 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki nibwo Muhammed Morsi wari Perezida wa Misiri yahiritse ku butegetsi.
Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze tariki ya 03 Nyakanga mu mateka. 987: Hugh Capet yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubufransa, aba umwami wa mbere w’ingoma ya Capetien yayoboye ubufransa kugeza ubwo hatangiraga impinduramatwara muri iki gihugu mu 1792.
1608: umugi wa Québec muri (...) -
Mutuyemariya Christine ushinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR yafunguwe
29 September 2017, by Iyamuremye JanvierKuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017 Urukukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kurekura Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR.Urukiko rwategetse ko azajya yitaba urukiko inshuro ebyiri mu kwezi.
Umwanzuro w’uru rubanza wasomwe ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’itanu z’amanywa . Urukiko rwategetse ko Mutuyemariya Christine wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR afungurwa ariko (...) -
Nyarugenge: Abafatanyabikorwa bakusanyije miliyoni zirenga 128 yo kubakira abatishoboye
13 December 2019, by UbwanditsiKu mugoroba wo kuwa gatatu taliki 11/12/2019 ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyarugenge bakusanyije Miliyoni zirenga 128 zo gutera inkunga Akarere mu gikorwa cyo gushakira amacumbi abatishoboye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyarugenge.
Jean de Dieu Serugendo ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Umuryango ko Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatumyeho abagize iri huriro ry’abikorera ngo bushimire abarigize ku bikorwa basanzwe bafatanya n’Akarere kandi (...)
0 | ... | 2390 | 2400 | 2410 | 2420 | 2430 | 2440 | 2450 | 2460 | 2470 | 2480