Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka isaga 20, yabwiye abatuye Gakenke ko iyaba abagenera abandi kubaho bari bafite ineza ku banyawanda no muri Afurika bagakwiye kuba bageze ahantu hamwe.
Ibi yabitangarije mu Murenge wa Nemba ku kibuga cy’umupira ahari hateraniye abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Gakenke bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Yagize ati “Iyo myumvire yo kugira ikintu icyawe, ukagikorera, ukakirinda ni politiki nshya, twese (...)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide

Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Abifuza kutugenera uko tubaho iyo baba bari mu kuri tuba tugeze aho bari ubu-P.Kagame I Gakenke
31 July 2017, by Iyamuremye Janvier -
Urukiko rwarekuye by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana
17 August 2017, by Iyamuremye JanvierUwahoze ari umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’ iterero pentekote mu Rwanda ADEPR, Bishop Tom Rwagasana yarekuwe n’urukiko kubera impamvu z’uburwayi.
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’umunsi hafashwe n’abandi bayobozi batatu babarizwa muri ADEPR n’abo bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’iri torero.
Rwagasana yarekuwe n’urukiko asabwa, kujya yibataba ushinjacyaha buri cyumweru anasabwa gutanga Pasiporo bivuze ko atagizwe umwere ahubwo n’uko yarekuwe by’agateganyo
Iri tabwa muri (...) -
Ambasaderi Habineza yasobanuye imvano y’ akazina “Joe”
20 July 2017, by Nsanzimana ErnestAmbasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w’ urubyiruko umuco na Siporo yasobanuye aho izina Joe benshi bakunda kumwita ryaturutse.
Ambasaderi Habineza avuga ko yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’ amajyepfo, yakuriye mu Kiyovu amashuri abanza ayiga kuri EPA no kuri Saint Famille.
Ayisumbuye yayize I Rubengera mu karere ka Karongi hafi y’ I Kivu.
Agira ati “Nize Latin Scientific ndakomeza , ikiciro gikurikiye cya Section nakize mu Byimana, nyuma nzakwiga ibijyanye na Mudasobwa ku (...) -
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi wa Cote d’ Ivoire
28 November 2017, by Nsanzimana ErnestPerezida w’ u Rwanda Paul Kagame yageze mu gihugu cya Cote d’ Ivoire aho yitabiriye inama ya 5 ihuza Afurika n’ Uburayi
Ku kibuga cy’ indege, Félix-Houphouët-Boigny giherereye Abidjan mu murwa mukuru wa Cote d’ Ivoire, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Cote d’ Ivoire Alassane Ouattara.
Iyi nama ‘AUEU SUMMIT’ igiye kuba ku nshuro ya 5 ifite insangamatsiko igira iti ‘Gushora imari mu rubyiruko, bigamije ahazaza heza’
Perezida Kagame yagiye muri Cote d’ Ivoire avuye mu gihugu cya Kenya aho yari (...) -
Aho igitekerezo cyo gusinyisha Olivier Karekezi muri Rayon Sports Cyaturutse hamaze kumenyekana.
26 July 2017Mu minsi ishize nibwo umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Bwana Gacinya Dennis yatangarije Radio 10 ko Karekezi Olivier ariwe mutoza mushya wa Rayon Sports ibintu byakuruye umwuka mubi muri iyi kipe hagati y’inzego 3 ziyobora Rayon Sports aho ubuyobozi bw’ikipe bwashinjwe ni umuryango ko bakoze ibintu batabanje kubibamenyesha ndetse bamwe mu bafana batangaza ko ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports butemera uyu mutoza ibintu byahakanwe n’ubuyobozi bw’Umuryango.
Mu kiganiro kirambuye umuvugizi (...) -
Se wa Miss Nshuti Divine Muheto yaje muba Polisi 7 bazamuwe mu Ntera
7 June 2023, by Rebecca UFITAMAHOROKuri uyu wa 7 Kamenya 2023 nibwo Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi basaga 4000 muri Polisi y’u Rwanda, barimo Abofisiye bakuru, Abato n’Abapolisi basanzwe.
Abapolisi barindwi bari basanzwe bafite ipeti rya Chief Superindent of Police( CSP) bazamuwe mu ntera ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP). Abo bapolisi barimo se wa Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine ugiye kumarana ikamba imyaka ibiri. Se wa Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, Muheto Francis ari mu (...) -
Abagororwa bavuze ko hari abo bari kumwe muri jenoside ubu bicara hafi ya Kagame
19 October 2017, by Nsanzimana ErnestBamwe mu bagororwa bafugingiye muri gereza nkuru ya Rubavu bavuze ko kimwe mubituma ubumwe n’ ubwiyunge butagerwaho 100% ari uko hari abo bafatanyije muri jenoside yakorewe abatutsi bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw’ u Rwanda.
Aba bagororwa babitangarije Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubutabera Isabelle Kalihangabo ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017.
Umwe mu bagororwa yagize ati “Abanyarwanda bakunze kubeshywa byinshi barimo natwe, twe dufungiye icyaha (...) -
Ibyemezo by’ inama idasanzwe y’ abaminisitiri yo ku wa 16 Werurwe 2018
16 March 2018, by Nsanzimana ErnestNone ku wa Gatanu, tariki ya 16 Werurwe 2018, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho imyiteguro y’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 21 Werurwe 2018 igeze, ishima ko imyiteguro irimo kugenda neza, inzego zose zibishinzwe zirimo gukora ibyo zisabwa.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama (...) -
Impunzi z’ Abanyekongo zateye amabuye abapolisi b’ u Rwanda
2 May 2018, by Nsanzimana ErnestPolisi y’ u Rwanda yatangaje ko abapolisi bacunze umutekano mu nkambi ya Kiziba yo mu karere ka Karongi u Rwanda rucumbikiyemo impunzi zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo impunzi zabateye amabuye n’ ibyuma.
-
Rayon Sports y’abakinnyi 10 yaharuye inzira ishobora kuyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
26 June 2019, by Dusingizimana RemyIkipe ya Rayon Sports iri mu bihe byiza cyane,yabashije kwivana mu nzara za AS Kigali yayiruhije bigaragara mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2019,iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali.
0 | ... | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | ... | 2480