Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko ifite gahunda yo gukuraho ibizami bya leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, ivuga ko ibyo Minisitiri wa MINEDUC yavuze byumvikanye uko bitari.
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Ikizami cya Leta muri Primaire ntabwo kigiye kuvaho, ibimaze iminsi bivugwa byavugurujwe
17 May 2018, by Nsanzimana Ernest -
Jeannette Kagame yasabye ko umugore akurirwaho imbogamizi zimubuza kugaragaza ko ashoboye
1 December 2018, by Nsanzimana ErnestJeannette Kagame, umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasabye abatuye isi kuvanaho imbogamizi zose zabangamira gahunda yo guha urubuga umugore n’umukobwa ngo nawe yerekane ko ashoboye.
-
Urayeneza Gérard nyiri Kaminuza ya Gitwe yakatiwe gufungwa burundu
25 March 2021, by UbwanditsiMu isomwa ry’urubanza ryamaze hafi amasaha 6, kuri uyu wa kane taliki 25 Werurwe 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije igifungo cya burundu Urayeneza Gérard rumuhamije kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Urubanza rwasomwe hifashshijwe ikoranabuhanga, icyumba cy’iburnisha kirimo abategereje umwanzuro mu gihe abaregwa bo barikurikiraniraga muri Gereza ya Muhanga aho bafungiye.
Muri uru (…) -
Ntabwo twamenye impamvu y’agatotsi hagati y’u Rwanda na Uganda-Mushikiwabo
13 March 2018, by Nsanzimana ErnestUmuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda Hon.Mushikiwabo Louise yatangajeko u Rwanda rutamenye impamvu yateye agatotsi hagati yarwo na Uganda avuga ko u Rwanda na Uganda bifitanye isano y’ amaraso ndetse ko u Rwanda rudashobora kubuza umudendezo abanya Uganda bari mu Rwanda nubwo Abanyarwanda bari muri Uganda bafashwe bagafungwa n’ ubu bamwe muri bo bakaba bagifunzwe"
Mu mpera z’ umwaka ushize nibwo hagati y’ u Rwanda na Uganda hatangiye kumwikana umwuka utari mwiza. Bamwe mu Banyarwanda bari (…) -
Rusizi: Abasore babiri barashwe barapfa
11 June 2018, by Nsanzimana ErnestSaa tatu n’ iminota ibiri, kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena, abantu bitwaje intwaro batamenyekana barashe abasore babiri mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi barapfa.
-
‘Kugira urubyiruko rudafite inzozi ni nko kugira ibimasa ugategereza umukamo’ Bamporiki
14 December 2018, by Nsanzimana ErnestUmuyobozi w’ Itorero ry’ Igihugu Edouard Bamporiki yagaragaje ko Perezida Kagame ari impozamarira Imana y’ i Rwanda yahaye Abanyarwanda asaba urubyiruko kwihagararaho no kugira inzozi.
-
APR FC vs Rayon Sports: Byinshi ukwiye kumenya kuri uyu mukino uhuruza benshi mu Rwanda
23 September 2017Kuri uyu wa Gatandatu nibwo amakipe ahangana cyane ndetse ahuruza benshi araza gutana mu mitwe mu mukino wa Super Cup urabera I Rubavu kuri Stade Umuganda guhera ku I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kuva mu 1995 aya makipe yombi amaze guhura inshuro 80 mu marushanwa atandukanye, Rayon Sports yatsinzemo 24, APR FC itsinda 32 anganya inshuro 23. Aya makipe yombi amaze gutsindana ibitego 126 harimo 65 bya APR FC na 61 bya Rayon Sports. Mu mikino 16 iheruka,yaba muri shampiyona,mu gikombe (…)
-
Umunyamabanga wa PSR yavuze ukuntu muri Jenoside Abafaransa bihinduraga abirabura
6 November 2017, by Nsanzimana ErnestUmunyamabanga w’ ishyaka ry’ abakozi PSR, avuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Abafaransa bajyaga gukora jenoside bihinduye abirabura.
Alphonse Kayiranga Mukama yabivugiye mu kiganiro Ishyaka PSR n’ ishyaka UDPR bahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere 6 Ugushyingo 2017.
Mukama yashimangiye ibyari bimaze kuvugwa na Depite Rucibigango Jean Baptitse ko indege yari itwaye Juvenal Habyarimana yarashwe n’ Abafaransa, agaragaza uruhare rw’ Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi (…) -
‘Kuba Umunyarwanda asuhuza undi munyarwanda mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa biteye isoni’ Dr Vuningoma
4 February 2018, by Nsanzimana ErnestGusuhuzanya no kuganira mu ndimi z’ amahanga hari Abanyarwanda basigaye babifata nk’ ubusirimu cyangwa ikimenyetso cy’ uko basomye gusa Umuyobozi w’ inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco Dr James Vuningoma we asanga ari urukozasoni kuba Umunyarwanda yasuhuza mugenzi mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa.
Yabitangarije mu kiganiro ku Nteko cyo kuri Radio 10 cyatambutse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2018. Dr Vuningoma avuga ko kumenya indimi z’ amahanga bifitiye akamaro Abanyarwanda kuko bazihahisha (…) -
Gatsibo: P.Kagame yabwiye abaturage kwitega iterambere,..Turadadiye, tuzakomeza kudadira
22 July 2017, by Iyamuremye JanvierPaul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage ba Gatsibo ko muri manda y’imyaka irindwi iri imbere bakeneye umutekano usesuye, ubumwe ndetse n’iterambere rirambye.
Yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza yitegura amatora ateganyijwe tariki 4 Kanama uyu mwaka.
Yagize ati "Imyaka 7 irindwi rero dushaka kugira ngo tugereho ku matora yo ku wa 4 Kanama ni ugukomeza uru rugendo rw’amajyambere rwo kugira ngo (…)
Umuryango.rw